Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nyinshi z’urukundo ntakunze kugaragara nk’inkubaganyi iyo umubonye ariko abamuzi mu buto bavuga ko ari umunyarwenya ndetse ko utakwicwa n’irungu muri kumwe.
Christopher aganira na IGIHE, yavuze ko ashimishwa iteka no kwibuka ibihe yagiriye mu buto bwe ariyo mpamvu akunda gusangiza abakunzi be amafoto ye akiri umwana.
Ati “Biranshimisha iyo mbona amafoto yo mu buto bwanjye, binkumbuza ibihe bya kera ndetse kuyasangiza abakunzi banjye numva nabyo binshimishije kuko mba nifuza kubereka aho navuye kuko mbafata nk’abavandimwe banjye”.
Mu buto bwe yaranzwe no gukubagana cyane ku buryo byari bigoranye ko umunsi urangira ababyeyi batamunyujijeho kanayafu.
Bimwe mu bihe atazibagirirwa mu buto bwe ni inkovu afite ku kuboko yatewe no gukubagana.
Yagize ati “Narakubaganaga cyane nanjye iyo mbyibutse birantagaza. Akenshi byibuka iyo mbonye inkovu mfite ku kuboko kw’iburyo natewe no kwitwika”.
Yungamo ati “Nta kintu na kimwe natinyaga ndetse n’umuriro ntiwankangaga, rimwe ndi gutwika ibintu na buji, nashyizeho n’akaboko nditwika inkovu nyigira gutyo”
Usibye inkovu yatewe no kwitwika, yabwiye IGIHE ko afite n’izindi nyinshi yagiye aterwa no kugwa, kurira ibiti, n’izindi zimwibutsa ubukubaganyi bwe ndetse ngo yagiraga akageso ko kuzerera.
Christopher yavuze ko ibyo ari ibihe byo mu bwana kuko uko yagiye akura byagiye bishira ndetse ubu yibonamo umusore urangwa n’ubwitonzi.
Ati, “Ubu byarashize nanjye sinzi uko byagenze gusa mpamya ko ari ibintu buri muntu wese anyuramo mu bwana”.
Mu bikorwa bye bya muzika, Christopher arateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Dutegereje iki’ ndetse nyuma y’aho akazakora ibindi bishya ategurira abafana be.
TANGA IGITEKEREZO