00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher agiye gukora igitaramo cy’ubusabane n’abafana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 June 2016 saa 02:55
Yasuwe :

Christopher, umwe mu bahanzi icumi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 agiye gukora igitaramo cy’ubusabane azahuriramo n’abafana muri H-Zone i Gikondo.

Iki gitaramo ni kimwe mu bihuza abafana n’abahanzi bakunda biba mu mpera za buri cyumweru mu kabyiniro gakunzwe i Gikondo kitwa H-Zone. Kuri iyi nshuro MIG itegura ibi bitaramo yatumiye umuhanzi Christopher umwe mu bafite umubare munini w’abafana mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE Hitimana David, Umuyobozi wa MIG yatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo cya Christopher ari ubuntu mu buryo bwo korohereza abakunda uyu muhanzi gutaramana na we by’umwihariko abatajya babona ubushobozi bwo kwitabira ibitaramo bye byishyuzwa amafaranga menshi.

Ati “Ntabwo abafana bose ba Christopher ariko babasha kwiyishyurira aho yagiye kuririmba, twebwe rero nk’abantu bateza imbere umuziki no gutuma abantu bishima twahisemo ko abantu bazinjira ku buntu bagasabana n’umuhanzi wabo bakunda.”

Yatangaje ko igitaramo cya Christopher kizaba ku Cyumweru tariki ya 3 Nyakanga 2016 guhera saa moya z’umugoroba muri H-Zone hafi ya Dos d’âne kwa Mironko.

Azafatanya n’abandi bahanzi barimo Makanyaga Abdul ndetse na Rafiki Mazimpaka uzwi nka Coga Style. Christopher nasoze igitaramo hazakurikiraho umwanya wahariwe aba Dj bafite ubuhanga mu kuvanga imiziki, iki cyiciro nacyo cyishimirwa mu buryo bukomeye n’abasanzwe bitabira ibitaramo bibera muri H-Zone.

Azakora iki gitaramo nyuma y’uko azaba yavuye kwitabira ikindi gikomeye cy’abahanzi bahatanira Primus Guma Guma kizabera mu Mujyi wa Huye kuwa Gatandatu tariki ya 2 Kamena 2016.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .