Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Dutegereje iki’ yabwiye IGIHE ko izi album ebyiri zizaba ziganjeho indirimbo z’urukundo zakunzwe kuva muri 2014 kugeza ubu.
Yagize ati “Ndi gutegura album zanjye ebyiri nshaka gushyira hanze mu mpera z’uyu mwaka, sindamenya neza umunsi nyawo gusa ntibizarenga uyu mwaka […] mfatanyije na Kina Music turi gutegura uyu mushinga.”
Christopher yavuze ko imwe muri izi album iza igizwe n’indirimbo z’indobanure za RnB mu gihe indi izaba iriho izo yaririmbye mu njyana zivanze Afrobeat, Pop na Zouk.
Ati “Uyu mwaka nashatse gushyiramo umwihariko, album imwe izaba igizwe n’indirimbo z’urukundo gusa mu njyana ya RnB ari nayo benshi banzimo, indi yo izaba ivanze. Indirimbo hayi ya zose ziri hafi kurangira, hasigaye gusa kujonjora no guhitamo neza iziryoheye abafana nkaba ari zo nshyira kuri album.”
Christopher uhuriye muri Kina Music na Tom Close, Knowless na Dream Boyz, ntaratangaza amazina y’izi album gusa imirimo yo gutunganya indirimbo no gutegura igitaramo azazimurikiramo igeze kure.
Yamuritse album ya mbere ‘Habona’ mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel ku tariki 15 Gashyantare 2014.
REBA DUTEGEREJE IKI YA CHRISTOPHER:
TANGA IGITEKEREZO