00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher arangamiye kuba umuhanzi wa mbere muto uzegukana PGGSS

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 April 2016 saa 12:25
Yasuwe :

Muneza Christophe [Christopher] yahigiye kuzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, arashaka gukora amateka atarakozwe n’undi muhanzi mu bo mu kigero cye.

Christopher yatangiye umuziki mu 2009 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashui yisumbuye. Amaze imyaka ikabakaba irindwi aririmba, yahereye muri korali gatolika y’abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda aho yavuye ajya muri Saint Augustin kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Ku myaka 21 y’amavuko yahigiye kuzeguka miliyoni 24 Bralirwa izagenera umuhanzi uzaba uwa mbere uyu mwaka. Yiyumvamo ishema rikomeye aramutse awuhiguye kuko yaba abaye umuhanzi wa mbere muto wegukanye iki gikombe ubariyemo n’abamubanjirije.

Mu mwaka wa 2011 Tom Close yatwaye PGGSS afite imyaka 25, King James yayihawe afite 22 mu gihe Riderman yayihawe muri 2013 yujuje imyaka 27. Muri 2014, Jay Polly yahawe igikombe afite imyaka 26 naho Knowless uheruka akaba yaragitwaye afite 25 y’amavuko.

Christopher ukubita agatoki ku kandi avuko ko intego ndakuka ari ukuzahabwa igikombe, ngo arashaka kwiyongera kuri bagenzi be Tom Close na Knowless bo muri Kina Music na bo batsinze mu myaka yatambutse.

Ati “Gahunda nta gushidikanya ni ugutsinda, uyu mwaka nta kabuza ni njye utahiwe. Ndumva bizashoboka, mbyiyumvamo kandi ni nako bimeze […] Mu bo duhanganye ntawe ukunzwe kundusha!”

Ni muntu ki mu muziki?

Ni umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB ivanze na Pop, afite imyaka 21 y’amavuko. Ni mwene Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas, akaba umwuzukuru wa Gatera Augustin [sekuru ubyara nyina] wanditse nyinshi mu ndirimbo za Kiliziya Gatulika mu myaka yo hambere.

Ni umwana wa Gatatu mu muryango w’abana batandatu. Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi yiga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho yaririmbaga muri korali y’abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda.

Nubwo akora umuziki udahimbaza Imana, Christopher aracyaririmba muri Korali ikomeye i Kigali yitwa Saint Augustin ya Paruwasi Karoli Lwanga.

Yinjiye mu muziki byeri mu mwaka wa 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa ‘Bye Bye’ , nyuma yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’ zitamenyekanye cyane.

Yamenyekanye bwa mbere mu ndirimbo ‘Iri Joro’ afata nk’iyamuharuriye inzira. Ati “Icyo gihe ntabwo numvaga nzaririmba ngo menyekane, ‘Iri Joro’ niyo nahereyeho, ni nayo yangize uwo ndi we uyu munsi.

Umuryango wamuciye intege kenshi

Ati “Nifuzaga kuzaba umusirikare ukomeye cyangwa nkaba Dogiteri. Ntangiye amashuri abanza niyumvagamo cyane gutwara imodoka, numvaga nzakina mu marushanwa yo gusiganwa n’imodoka.”

Mu rugendo rw’umuziki yacirwaga intege cyane n’abo mu muryango we batamuciraga akari urutega bamubwira ko ‘ari kuruhurira ubusa adateze kuzamenyakana.’

Ati “Nigeze gushinga orchestre ariko ntiyabasha kubaho. Umunsi umwe bagenzi banjye barantenguha ubwo twari tugiye kwiyerekana kuri Maison des Jeune Kimisagara. Ikindi, ngitangira mu rugo bancaga intege, bambwiraga ko nubwo naririmba nte ntateze kuzakundwa, byancaga intege cyane.”

Yongeraho ati “Nagize amahirwe yo kugira inshuti zanteraga umuhate wo gukora, nk’uwitwa Fabrice Ndengera yanteraga ingufu cyane, yanyishaga gitari akanyereka uko ndirimba, byinshi.”

Umuryango utangiye kumugarukira

Atangiye kumenyekana no gucurangwa kuri Radio, abo mu muryango we batangiye kugira icyizere ko ashobora kuzamenyekana gusa kugeza ubu hari abagifite gushidikanya.

Ati “Mu rugo bemeye ko ndi umuhanzi ubishoboye batangiye kunyumva kuri Radio, ubundi bakanyumva mu marushanwa akomeye. Batangiye kwemera ko ndi umuririmbyi nubwo bataranyemera neza ariko ubu baranyumva cyane.”

Yishimira cyane ko yakoze umuziki akiri muto ndetse akaba ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ari nacyo aheraho yiha icyizere ko n’ibisigaye azabikora neza.

Ati “Nagize amahirwe yo kumenyekana mu muziki nkiri muto, gusa nahuye n’ikibazo cy’abantu bansuzuguraga banyita umwana. Numvaga bambwira ngo ‘Petit uzi kuririmba’, nkumva ni byiza ariko bikandya, nibazaga igihe bizashira.”

Byamubereye igitangaza mu kabyiniro

Ati “Bwa mbere nagiye kuririmba mu kabyiniro, ni nabwo nari ngiyeyo bwa mbere. Icyo gihe nari mfite indirimbo ikunzwe yitwa ‘Iri Joro’, nagizemo mbona ibintu byose bitangaje. Urumva njye nari mwana wo mu rugo waririmbaga muri korali hanyuma nkinjira nkubitana n’abakobwa banywa amatabi, ababyina bitangaje, abambaye ukuntu […] nabonaga bidasanzwe kuko nari mbizi muri filime gusa.”

Yongeyeho ati “Kamichi yarahansanze atonganya umuntu wari wantumiye amubwira ko mfite imyaka mike. Gusa njye nari nishimye bikomeye kuko byari amateka akomeye, ni nabwo nabonye abantu banyishimiye bwa mbere. Nta bindi bitaramo nari narakoze kuva natangira.”

Avuga ko mu bo bahanganye ntawe umurusha kuririmba neza

Mu bo ashimira byihariye…

Ati “Nshimira cyane Producer Clement, hari igihe namuhamagaraga nkamubwira ko mbivuyemo ariko akankomeza. Nabonaga abantu batanyumva icyo gihe, yansubizagamo intege cyane. Nshimira Ndengera Fabrice wanyigishije gitari, undi ni murumuna wanjye witwa Mucyo Crispin, yanteraga ingufu kandi abandi mu muryango bansuzugura.”

Christopher avuga ko impano yo kuririmba ashobora kuba yarayikomoye kuri sekuru Gatera Augustin wahimbye nyinshi mu ndirimbo za Kiliziya mu myaka yo hambere. Afite bashiki be babiri baririmba muri korali ndetse na bo bafite ubuhanga.

Ati “Ababyeyi ntabwo baririmbye, Papa akunda umuziki na mama ni uko. Sogokuru wanjye [Gatera Augustin] yari umuririmbyi, yahimbye nyinshi mu ndirimbo za Kiliziya, bambwira ko ari we nabikuyeho.”

Inzozi ni uruhuri….

Ati “Ndashaka kuba umuhanzi ukomeye muri Afurika, nkaba ishusho babonamo u Rwanda. Ndifuza kuba Ambasaderi w’u Rwanda ku Isi nka kuriya twumva Jamaica umuntu agahita yumva bariya bahanzi bose tuzi. Nizeye ko byose bizashoboka, byose bisaba ubushake no gukora cyane.”

Arashaka kuba umuhanzi wa mbere muto utwaye PGGSS

Mu bahanzi ahanganye na bo ngo nta n’umwe umuteye ubwoba agendeye ku gikundiro bafite n’imiririmbire yabo ari nabyo bishingirwaho mu kugena uwatsinze.

Ati “Nta muhanzi unteye ubwoba, nta muhanzi uzantwara igikombe kandi mfite ibyo nshingiraho. Igikombe bagiha umuhanzi ukunzwe, gukundwa kwanjye bifite aho bishingiye kandi nizera ko mu bo duhanganye ntawe undusha.”

Yizeye kuzegukana irushanwa rya PGGSS akiyongera mu bahanzi ba Kina Music bakoze amateka

Umubajije icyo ashingiraho avuga ko azegukana igikombe, asubiza bwangu ati “Ndebera ku buryo nkurikiwe ku mbuga nkoranyambaga, ndeba uko indirimbo zanjye zakirwa uko zicurangwa kuri YouTube, zirakunzwe cyane. Niba bakurikiza umuhanzi ukunzwe ndahamya ko ari njye uzatsinda kandi nta kabuza.”

Nibigenda uko yabigennye ndetse Imana ikabiha umugisha, Christopher arifuza kuzashora igice kimwe cy’amafaranga ya PGGSS mu muziki andi akayakoresha mu gufasha abatishoboye.

Ati “Nayashora mu muziki kugira ngo ngere kuri rwa rwego navuze, andi nazayakoresha mu gufasha abatishoboye hari byinshi nakora mu kuyabyaza umusaruro ufatika no kwiyubaka. Ikindi gikomeye ni uko nshaka kuzafata umuhanzi utazwi ufite impano nkamuzamura nk’uko Clement yabigenje.”

Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, irimo abahanzi icumi : Bruce Melody, Jules Sentore, Urban Boyz, Christopher, Allioni, Danny Vumbi, Danny Nanone, Umutare Gaby, Young Grace na TBB.

Ibitaramo bizatangira ku itariki ya 14 Gicurasi 2016, rizasozwa kuri 12 Kanama 2016 ari nabwo hazatangazwa uwatsinze.

Afite intego yo gutwara PGGSS akaba umuhanzi wa mbere ufite imyaka mike uyitwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .