00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher arashakisha umukobwa wamukoze ku mutima

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 6 November 2015 saa 11:18
Yasuwe :

Muneza Christophe uzwi Christopher arashakisha umukobwa wamwandikiye ubutumwa bugufi bukamukora ku mutima agerageje kumushaka aramubura.

Uyu musore ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Dutegereje iki’ abinyujije kuri Instagram yahishuye ko asanzwe yakira ubutumwa butabarika abafana bamwandikira gusa ngo ubwa Cassandra Ikirezi bwamukoze ku mutima.

Muri ubu butumwa Ikirezi Sandra yandikiye Christopher, yamubwiraga ko akunda mu buryo buhembuje indirimbo ze, ngo zimusubiza intege mu bugingo iyo yababaye. Uyu mukobwa yanasabye Christopher ko yamuha amahirwe bakazabonana.

Christopher yagerageje gushakisha uyu mukobwa ngo bahure aramubura. Yagerageje kubaririza mu nshuti ze ngo arebe niba hari uwamumenya, byose biba iby’ubusa kugeza ubwo abishyize ku mbuga nkorambaga.

Yagize ati “Birasanzwe ko abafana banjye banyohereza ubutumwa ariko ubu bwo burihariye bwankoze ku mutima cyane”.

Arongera ati “Ndabasabye umuntu waba uzi uyu mukobwa yaduhuza, naramusubije ariko ntiyegeze yongera kuvuga naramubuze kandi ndashaka guhura na we.”

Christopher yabwiye IGIHE ko ubutumwa bwa Cassandra Ikirezi bwari bwuzuyemo amarangamutima menshi ku buryo umuntu uwabwandikirwa wese bwamutera gushakisha uwabwanditse.

Ati “Uburyo ubu butumwa bwanditsemo burihariye, ijambo kurindi ubona ko harimo ubusobanuro,bwankoze ku mutima cyane bituma nifuza kubona uyu mukobwa.”

Christopher yabwiye IGIHE ko ubu butumwa uyu mukobwa yabwanditse muri Werurwe 2015 abinyujije kuri Facebook. Ku bwo kuba adakunze gukoresha uru rubuga, ubutumwa yabusomye muri Nzeli 2015. Yahise ashakisha uyu mukobwa ngo barebe ko babona ntibyakunda.

Ati, “Facebook sinkunda kuyikoresha cyane niyo mpamvu nabonye ubutumwa bwe ntinze ariko kuva namusubiza kugeza ubu ntacyo arongera kuvuga.”

Tumubajije icyo yumva yabwira uyu mukobwa bahuye, yahise aseka avuga ko yamubwira ko ‘bimushimishije guhura na we’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .