Iki gikorwa cyabaye kuwa wa Gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016, babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ahitwa ku Kinamba barusoreza ku rwibutso rukuru rwa Jenoside mu Mujyi wa Kigali.
Bakigera kuri uru rwibutso basobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’Abakoloni n’uko politiki ya mpatse ibihugu yaciyemo ibice Abanyarwanda kugeza ubwo Abahutu bakanguriwe kwica Abatutsi maze abasaga miliyoni bahasiga ubuzima.
Barangajwe imbere na Christopher ari na we bahuriyeho, bunamiye Abatutsi bazize Jenoside ndetse banasobanurirwa imizi ya Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa n’ubugome ndengakamere yakoranywe.
Christopher yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo kujyana abafana be gusura no gutambagira ibice bigize urwibutso nyuma y’inyigisho yahawe ubwo abahanzi bahatanira PGGSS basuye Urwibutso rwa Gisozi.
Yagize ati “Ni njye wazanye igitekerezo kubera amasomo batwigishije ubwo duheruka ku rwibutso. Batubwiye ko nk’abahanzi dukwiye gufata iya mbere mu gukwirakwiza aya mateka no gusobanurira abandi uko byagenze. Byatumye nkigeza ku bafana banyemerera kuza ndetse nzakomeza nkore uo nshoboye ijwi ryanjye rigera kure mu gusobanura iby’aya mateka.”
Christopher yavuze ko iki gikorwa yahuriyemo n’abafana be gisobanuye byinshi kuri we nk’umuhanzi ndetse abifata nk’inshingano ikomeye buri wese akwiye gukora ari nako bamaganira kure icyakongera gucamo ibice Abanyarwanda.
Yagize ati “Bisobanuye byinshi kuri njyewe nk’umuhanzi, ubwo Jenoside yategurwaga hari abantu bakoresheje amazina akomeye bari bafite mu kubiba urwango mu Banyarwanda. Bisobanuye ko natwe dufite amazina akomeye uyu munsi dufite inshingano zo gutanga ubutumwa bwigisha abantu ubumwe, amahoro n’urukundo no guhangana n’ingaruka Jenoside yadusigiye.”
Christopher yasigiye Urwibutso rwa Jenoside inkunga y’amafaranga y’u Rwanda [atatangaje umubare] azarufasha mu bikorwa byo kurubugangabunga.
Christopher n’itsinda ry’abafana be ’Imanzi’ basanzwe bahurira mu bikorwa by’urukundo n’ubutabazi ku bababaye ndetse ngo hari ibindi bazakora mu gukomeza gufatanya n’u Rwanda kwikemurira ibibazo.
TANGA IGITEKEREZO