Christopher yamenyekanye cyane mu muziki kubera indirimbo ‘Iri joro’ yijeje abafana be ko mu mwaka wa 2016 azakoresha imbaraga nyinshi mu kuzana impinduka ziganisha heza umuziki we.
Yagize ati “Mbere ya byose ndabashimira, navuga ko mu mwaka dusoje bambaye hafi bishoboka, nakoresheje ingufu nyinshi ndetse na bo baranshyigikira.”
Yongeraho ati “Ikindi ni uko nzakoresha imbaraga nyinshi bakabona impinduka muri 2016, urwego ngezeho ni rwiza ariko birashoboka ko ninkora cyane na bo bakanshyigikira nzagera kure.”
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Dutegereje iki’, Christopher ufashwa mu muziki bya hafi na Kina Music, yabwiye IGIHE ko hari indi mishinga mishya agiye gushyira hanze nyuma y’iyi ndirimbo.
Yagize ati “Nyuma yo gusohora iyi , hari indi mishinga nzabagezaho kandi ngakora cyane kugira ngo abafana barusheho kwishima no kubona umusaruro w’ibyo nkora. Ni byinshi nteganya gusa byose bizagenda bibageraho.”
Christopher yakunzwe cyane mu ndirimbo “Ndabyemeye”, “Byanze”, “Ndakabya”, “Uwo munsi” n’izindi.
Ni umwe mu bahanzi bagaragaza ko bafite ubuhanga mu miririmbire ndetse akaba ashyize imbere gukora umuziki ufite ireme no kongera umubare w’abakunda ibihangano bye.
TANGA IGITEKEREZO