00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yamuritse album ya mbere nyuma yo kwiyomora kuri Kina Music (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 February 2017 saa 11:17
Yasuwe :

Umuririmbyi Christopher yamuritse album ye ya kabiri mu gitaramo cyabaye ku munsi wa ’Saint Valentin’, yasusurukije abakundana baranyurwa bahuza imitima babyina indirimbo ziganjemo iz’urukundo.

Christopher yaherukaga kumurika album mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel ku itariki 15 Gashyantare 2014 ubwo yasohoraga iyo yise ’Habona’ yakoze akiri muri Kina Music.

Album ’Ijuru Rito’ ya Christopher igizwe n’indirimbo yahimbye zakunzwe mu myaka ishize kuva mu wa 2015, 2016 ndetse no muri uyu wa 2017, igizwe n’indirimbo ziri mu njyana zirimo Afrobeat, Pop na Zouk. Yayimuritse bwa mbere mu gitaramo gikomeye cyabaye mu ijoro ryo ku munsi w’abakundanye muri Radisson Blu Hotel i Kigali.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na Nkusi Arthur wanyuzagamo agasetsa abakundana bahisemo kwizihiza Saint Valentin bacurangirwa na Christopher n’abandi bahanzi bakomeye bari bamuherekeje mu kumurika album ye ya kabiri.

Muri iki gitaramo umuririmbyi Bruce Melodie ni we wabanje ku rubyiniro yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe, yakurikiwe na King James waririmbye mu ijwi rituje bikongera uburyohe bw’urukundo mu bitabiriye.

Nyuma y’aba bahanzi Christopher ni we wakurikiyeho ku rubyiniro mu myambaro y’umutuku n’umukara ikunze kwambarwa n’abizihiza umunsi wa Saint Valentin. Yaririmbye binyura benshi mu bakundana bitabiriye iki gitaramo batangira kubyina mu buryo bw’ingwatira bahuje imitima.

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze z’urukundo zabiciye bigacika zirimo ’Uwo Munsi’, ’Ndabyemeye’, ’Dutegereje Iki’, ’Ijuru Rito’ yari aherutse gusohora n’izindi zikubiye kuri album ye nshya.

Christopher yamuritse album ye 'Ijuru rito'

Christopher yanaririmbye indirimbo ziganjemo iz’urukundo zaririmbwe n’abahanzi bo hambere, abazikunze barizihirwa bibafasha kwizihiza umunsi w’abakundana bongera kuryoherwa na bimwe mu byabahuje.

Hagati mu gitaramo Christopher yafashe umwanya avuga ko ashimira byimazeyo abagize Kina Music bose nubwo nta n’umwe muri bo wari uhari, yavuze ko by’umwihariko ashimira cyane Ishimwe Clement uyikuriye wamufashije muri byinshi agitangira umuziki kugeza amenyekanye.

Christopher n’ubuyobozi bwa Kina Music bemeje ko ava mu bafashwaga n’iyi nzu itunganya umuziki ku itariki 22 Kanama 2016 nyuma y’imyaka irindwi bakorana, icyo gihe bavuze ko impande zombi zumvikanye ’guhagarika amasezerano zari zifitanye’ ndetse inyungu ze ntizakomeza kubarizwa mu bicungwa n’iyi nzu.

Bruce Melody ukunzwe na benshi mu ndirimbo z'urukundo ni we wabimburiye abandi
Itsinda ry'abacuranzi ryafashije aba bahanzi mu kuririmba live
Urubyiniro rwari rwahawe umuteguro ugaragaza urukundo
King James yaririmbye muri iki gitaramo cya Christopher
Uyu muhanzi yanejeje benshi
King James yaririmbye byongera imbaraga mu bakunda
MC Nkusi Arthur ni we wari uyoboye ibirori
Muri iki gitaramo Christopher yamurikiyemo album ya kabiri
Umuteguro wari uhari wari unogeye ijisho
Christopher na band yamucurangiraga
Buri wese yaje yambaye mu buryo bumunogeye, nta mategeko y'imyambarire yari yashyizweho
Abafana baryohewe...

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .