00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yatanze umusogongero kuri album yageneye abakundanye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 January 2017 saa 09:58
Yasuwe :

Christopher wahoze muri Kina Music agiye kumurika album nshya mu gitaramo yateguye kuwa 14 Gashyantare, umunsi Isi yose yizihizaho ibirori by’abakundanye bya St Valentin.

Yavuze ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo yahimbye zakunzwe mu myaka ibiri ishize uwa 2015 na 2016 mu njyana zivanze Afrobeat, Pop na Zouk. Iyi album ya kabiri ya Christopher yayise ‘Ijuru rito’, izajya hanze mu gitaramo azakora kuwa 14 Gashyantare 2017 muri Radisson Blu Hotel.

Ati “Album yanjye ‘Ijuru rito’ natangiye kuyikoraho mu mwaka wa 2014 ariko naricaye nyishyiraho umwanya wanjye neza nyuma ya Primus Guma Guma, nko mu kwezi kwa cyenda nibwo natangiye kuyitunganya neza no kwitegura kuzayimurika.”

Yongeraho ati “Iriho indirimbo zasohotse mbere abantu bakunze nk’iyitwa Agatima, Ndakabya, Dutegereje iki, Wowe, hari izindi enye nshyashya abantu batazi. Iyi yitwa Ijuru rito niyo ibanziriza umusogongero wa Album ngiye kumurikira abafana.”

Christopher yavuze ko indirimbo zose zigize album nshya ‘Ijuru rito’ zamaze kurangira ubu ari gutunganya CD no kwitegura igitaramo cyo kuyimurika aho azaba afatanyije n’abahanzi King James na Bruce Melody na bo baririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo.

Mu gusobanura impamvu album ye yayise ‘Ijuru rito’, Christopher agira ati “Impamvu nayise Ijuru rito ni uko mu bintu byose nagiye ndirimbaho biririmbye ku ngingo imwe y’urukundo, iyi ndirimbo nshya ari nayo nitiriye album igereranya urugo rwiza rubanye neza nk’ijuru rito, urukundo rwose rwabaye rwiza abakundanye barubanamo nko mu ijuru rito, ni iyo mpamvu.”

Christopher yamuritse album ya mbere ‘Habona’ mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel ku tariki 15 Gashyantare 2014.

Christopher aritegura kumurika album azatura abakundanye

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .