Yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa ‘Bye Bye’ , nyuma yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’ zitamenyekanye cyane. Indirimbo zose zakunzwe Christopher yahimbye, yazikoreye muri Kina Music.
Producer Ishimwe Clement uyobora Kina Music yasohoye itangazo rimenyekanisha ko Christopher yavuyemo nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi.
Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazazahe muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye. Kuva ubu inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music.”
“Kina music na Christopher baboneyeho gushima mwemwese mwagize urahare mw’iterambere rye.”
Producer Clement avuga ko uyu muhanzi yasezeye impande zombi zigiranye ibiganiro bihagarika amasezerano kandi ko nta yindi mpamvu ibiri inyuma. Gusa hari amakuru avuga ko yafashe umwanzuro wo kuvamo kubera ubukwe bwa Clement na Knowless kuko ngo atahabwaga umwanya uhagije wo kwagura ubuhanzi bwe.
TANGA IGITEKEREZO