00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yavuze akari ku mutima nyuma yo kudatwara Guma Guma

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 June 2017 saa 04:04
Yasuwe :

Christopher yababajwe no gusoza Primus Guma Guma ku mwanya wa kabiri, ntiyishimiye amanota yahawe gusa ngo ntakora umuziki ahanze amaso iri rushanwa.

Christopher yari mu bahanzi batatu ba mbere bahabwaga amahirwe yo gutsinda gusa irushanwa rigeze ku musozo yasezerewe ari uwa kabiri igikombe gihabwa itsinda rya Dream Boyz bahoze bakorana muri Kina Music.

Mu mwaka wa 2016, Christopher nabwo yatahanye umwanya wa kabiri nyuma y’uko itsinda rya Urban Boyz ryabaye irya mbere ryegukana igikombe. Icyo gihe ntiyigeze agaragaza agahinda nk’uko byagenze kuri iyi nshuro, ku ruhande rwe ngo ntacyo yishinja kuko yakoresheje imbaraga zose.

Ni ubwa mbere Christopher yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri Primus Guma Guma nyuma y’iminsi ibiri irangiye. Yanditse kuri Instagram avuga ko ‘bibabaje kuba ataratwaye igikombe ndetse ntiyishimiye umwanya yahawe’.

Yagize ati “Mwaramutse neza, ndagira ngo nshimire buri wese wamfashije muri PGGSS ya 7 guhera ku itangazamakuru ryatoranyije abahanzi, Sebeya Band baducurangiye , abafana bo muri buri ntara twaciyemo, ubwinshi bwanyu ni zo zari imbaraga zampaga icyizere.”

“Kudatwara igikombe birababaje ariko ntacyo mbanenga nanjye ntacyo nicuza ntakoze cyangwa nagombaga gukora ibisigaye nta bushobozi twari tubifiteho, ibyo dufiteho ubushobozi mbijeje ko nzabashimisha. Ntabwo nishimiye umwanya wa kabiri ariko muzirikane ko umuziki wanjye udashingiye kuri Guma Guma, hari byinshi bindi byiza tuzishimira. Ndakomeye cyane namwe ndagirango mbakomeze Imana iduhe imigisha.”

Ku rundi ruhande, Bull Dogg na we yumvikanishije ko yababajwe n’umwanya yatahanye akurikije uko yitwaye mu bitaramo byose bakoreye hirya no hino mu gihugu. Yavuze ko ’atumva uburyo abo yabarushije inshuro eshatu mu bitaramo bine batsinda akaba uwa gatatu’.

Christopher wabaye uwa kabiri yahembwe miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu[4,500,000] mu gihe umuhanzi wa mbere yahawe miliyoni 24 [aya atangwa mu byiciro].

Uko abahanzi bakurikiranye n’ibihembo:

 Dream Boys yegukanye igikombe na miliyoni makumyabiri n’enye z’amafaranga y’u Rwanda (24.000.000 Frw)
 Christopher yashyikirijwe sheki ya miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4.500.000 Frw)
 Bull Dogg yahembwe miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda nk’umuhanzi waje ku mwanya wa Gatatu
 Kuva ku wabaye uwa Kane kugera kuwa 10, bose barushanwa amafaranga ibihumbi magana atanu. Uwa 10 [ Davis D] yegukanye ibihumbi 500 Frw.

1: Dream Boys
2: Christopher
3: Bull Dogg
4: Mico The Best
5: Queen Cha
6: Oda Paccy
7: Social Mula
8: Active
9: Danny Nanone
10: Davis D

Christopher ubwo yaririmbaga mu gitaramo gisoza PGGSS7

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .