00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yihaye izina rishya

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 June 2016 saa 04:39
Yasuwe :

Muneza Christophe [Christopher] uhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, yihaye izina rishya rya ‘Topher’ asanganywe mu gace atuyemo ka Nyakabanda.

Christopher yatangiye umuziki mu 2009 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Amaze imyaka ikabakaba irindwi aririmba, yahereye muri korali gatolika y’abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda aho yavuye ajya muri Saint Augustin kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Yavuze ko agitangira umuziki yifuzaga kumenyakana ku izina ababyeyi bamwise gusa urungano rwe n’abo yaririmbanaga na bo bamwita Christopher. Mu myaka itandatu amaze akora umuziki, yafashe umwanzuro wo kongeraho izina rishya rya ‘Topher’ ateganya kuzasimbuza iryo benshi bamumenyeyeho.

Ati “Ubundi Topher ni Christopher arko ubutangiriye hagati. Ubundi Nishimira ko stage name yange ari izina niswe n’ababyeyi banjye. Gusa "Topher" byaturukaga kuri Christophe abantu bose bo mu muryango wanjye, abo duturanye n’abanzi neza banyita iri zina.”

Avuga ko yihaye iri zina kugira ngo atandukane n’abandi bantu yitiranwa na bo bityo bijye byorohera abantu mu ishakiro rya internet.

Yagize ati “Hari abantu benshi bitwa Christopher, kuri za Youtube na Google iyo wanditsemo iri zina haza abandi bantu, iri rishya ryo nta muntu ndabona uryitwa. Ndashaka ko uzajya ashaka Topher kuri internet ari njye azajya abona.”

Christopher, umwe mu bahatanira Primus Guma Guma bahabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe

Christopher uhatanye n’abandi bahanzi icyenda muri PGGSS, avuga ko ashishikajwe no kwegukana irushanwa, akifuza natsinda igice kimwe cy’amafaranga yazagishora mu kuzamura umuziki andi akayakoresha mu gufasha abatishoboye.

Christopher aririmba muri PGGSS i Ngoma


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .