Christopher ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Abasitari, ‘Ndakabya’, ‘Agatima’ n’izindi, yari mu byiciro bibiri, icy’umuhanzi witwaye w’umugabo [Best Male Artist] ndetse yari no mu bahanzi bazatoranywamouwitwaye neza mu njyana ya RnB [Best RnB Singer].
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Christopher yatangaje ko yivanye muri ibi bihembo ku bw’imirimo myinshi afite mu muziki yahuriranye na Salax Awards asanga atabasha kubifatanya uyu mwaka.
Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo kwikura mu irushanwa kuko mfite akazi kenshi, nasanze ntabasha kubikurikirana byose ngo bigende neza. Ndi gukora kuri album ebyiri nshya nzasohora mu minsi iri imbere, mfite amasomo ngomba kurangiza. Ndi mu mwaka wa nyuma wa kaminuza biransaba umwanya uhagije, hari n’urugendo mfite mu Bubiligi.”
Igitaramo Christopher agiye kwitabira mu Bubiligi ni icy’iserukiramuco ry’umuziki rya PANAF rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko ubwa mbere ryabaye mu mwaka wa 2015. Kizaba kuwa 5 Ugushyingo 2016 mu Mujyi wa Bruxelles mu nzu y’imyidagaduro ya Salle Prise Culture.
Yanditse asezera nyuma y’igihe gito King James na Diana Teta batangaje ko bivanye mu irushanwa ku bw’impamvu z’akazi kenshi bafite uyu mwaka ku buryo atabasha kubibangikanya na Salax Awards.
Aba bahanzi bose bamaze gusezera muri Salax Awards ntibarasimbuzwa ndetse Ikirezi Group itegura irushanwa ntabwo iragaragaza ingamba izafata ku bagenda bivanamo.
IGIHE iraza kuvugana n’ubuyobozi bwa Ikirezi Group mu kurushaho kumenya imyanzuro izafatwa ku bahanzi basezeye.
TANGA IGITEKEREZO