00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yorohereje abashaka gusangira urukundo muri Radisson Blu

Yanditswe na IGIHE, Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 February 2017 saa 01:17
Yasuwe :

Christopher wahoze muri Kina Music yateguye igitaramo cyagenewe abakundana, kizahurirana no kumurika album nshya kuwa 14 Gashyantare, umunsi Isi yose yizihizaho ibirori by’abakundanye bya St Valentin.

Igitaramo cya Christopher ni umwihariko ku bakundana bifuza kuzaryoherwa mu ijoro ry’urukundo rizabera muri hoteli ikomeye ya Radisson Blu ku Kacyiru. Christopher yavuze ko kwinjira ari amafaranga 50,000 kuri couple ndetse na 35,000 ku muntu uzasohokerayo ari wenyine.

Mu kiganiro na IGIHE, Christopher yavuze ko kuba ibiciro biri hejuru ku bashaka kwinjira mu gitaramo yise ‘Ijuru rito’ ngo yabikoze yabyizeho neza kuko muri ayo mafaranga yose harimo itike yo kureba igitaramo ndetse buri wese akazabasha gufata ifunguro rya nimugoroba muri Radisson Blu.

Yagize ati “Mu mafaranga twishyuza umuntu ushaka kuzareba igitaramo ntabwo ari itike gusa harimo n’ibindi azakenera, abantu bazafata ifunguro muri Radisson Blu kandi ni ahantu heza ho kwizihiriza Saint Valentin ku bakundana.”

Christopher yongeyeho ati “Nk’umuhanzi wo mu Rwanda uhatana no kuba mu ba mbere baririmba ku rukundo, ndashaka kuzasangira na couples zanyu ibirori bya Saint Valentin ya 2017 ku buryo muzanezerwa mu buryo bwihariye mutazasanga ahandi.”

Yavuze ko iki gitaramo kizahurirana no kumurika album nshya izaba igizwe n’indirimbo yahimbye zakunzwe mu myaka ibiri ishize uwa 2015 na 2016 mu njyana zivanze Afrobeat, Pop na Zouk. Iyi album ya kabiri ya Christopher yayise ‘Ijuru rito’, izajya hanze mu gitaramo azakora kuwa 14 Gashyantare 2017 muri Radisson Blu Hotel.

Ati “Album yanjye ‘Ijuru rito’ natangiye kuyikoraho mu mwaka wa 2014 ariko naricaye nyishyiraho umwanya wanjye neza nyuma ya Primus Guma Guma, nko mu kwezi kwa cyenda nibwo natangiye kuyitunganya neza no kwitegura kuzayimurika.”

Christopher agiye kumurika album ya kabiri mu gitaramo kizahuza abakundana

Muri iki gitaramo Christopher azafatanya n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo King James na Bruce Melody. Abazacyitabira kandi bazagira umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo cyazamura imibereho ya buri wese bitewe n’icyiciro abarizwamo.

Christopher yamuritse album ya mbere ‘Habona’ mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel ku tariki 15 Gashyantare 2014. Igitaramo cyateguwe ku bufatanye na Christopher, Tigo Rwanda na Radisson Blu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .