00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere ni cyose kuri Christopher imbere y’igikombe cya PGGSS

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 July 2016 saa 04:35
Yasuwe :

Muneza Christophe [Christopher] yahigiye kuzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, yizeye bihagije ko azegukana igikombe ashingiye ku buryo yakiriwe n’abafana mu turere dutandatu irushanwa ryanyuzemo.

Yahigiye kuzegukana miliyoni 24 Bralirwa izagenera umuhanzi uzaba uwa mbere uyu mwaka wa 2016. Yiyumvamo ishema rikomeye aramutse yanikiye bagenzi be ndetse yemeza ko ‘nta muhanzi wamurushije kwitwara neza mu bo bahanganiye igikombe’

Yagize ati “Aho irushanwa rya Primus Guma Guma ryanyuze hose navuga ko narushije bigaragara abo duhanganye bose. Ntabwo mpagaze nabi mu by’ukuri, mbona nibigenda neza n’abagize akanama nkemurampaka bakaba barabibonye nta kabuza igikombe kizaba icyanjye.”

Christopher akunzwe bikomeye muri iki gihe mu ndirimbo ‘Abasitari’ anakunda kwitabaza cyane mu bitaramo bya Primus Guma Guma. Yavuze ko mu turere twa Gicumbi, Karongi, Ngoma na Musanze yahavuye ahagaze bwuma bikamuha icyizere ko amanota atangwa hareba umubare w’abafana yamaze kuyabika.

Ati “N’ahandi nakoze neza, ariko ibitaramo twakoreye i Gicumbi, Karongi, Ngoma ndetse na Musanze nari imbere y’abandi. Numva mfite icyizere ko bizakomeza kugenda neza n’ahasigaye nkaza imbere.”

Nibigenda uko yabigennye ndetse Imana ikabiha umugisha, Christopher arifuza kuzashora igice kimwe cy’amafaranga ya PGGSS mu muziki andi akayakoresha mu gufasha abatishoboye.

Ati “Nayashora mu muziki kugira ngo ngere kuri rwa rwego navuze, andi nazayakoresha mu gufasha abatishoboye hari byinshi nakora mu kuyabyaza umusaruro ufatika no kwiyubaka. Ikindi gikomeye ni uko nshaka kuzafata umuhanzi utazwi ufite impano nkamuzamura nk’uko Clement yabigenje.”

Christopher yizeye kuzahabwa igikombe cya PGGSS

Mu gitaramo giheruka kubera mu Karere ka Musanze, Christopher yari afite abafana bafite umurindi ukomeye, hari abitwaje ibyapa, amabendera yanditseho amagambo agaragaza ko bamushyigikiye ndetse n’amafoto ye.

Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia na bo bari baje gushyigikira Christopher basanzwe bahuriye mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music. Uyu muhanzi wegukanye PGGSS ya mbere mu Rwanda, avuga ko ashyigikiye Christopher ndetse ko amubonamo imbaraga zo kuzatwara igikombe.

Knowless Butera na we uheruka kwegukana PGGSS yatangaje ko umuhanzi abonamo ubushobozi bwo guhabwa igikombe ari Christopher ndetse amwamamaza kenshi akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Knowless na we yifuza ko igikombe cyahabwa Christopher

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .