00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yakuriye ingofero abahanzi basaga 30 babyaye batarashinga ingo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 June 2015 saa 09:52
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu Rwanda umubare w’abakora umuziki babyara batarashinga ukomeje kwiyongera ku gipimo cyo hejuru ndetse benshi mu Banyarwanda bakabibonamo ikibazo gikomeye no gutanga urugero rubi, Christopher we asanga ari ubutwari bukomeye bagize bwo kwemera kubyara ntibakuremo izo nk’uko bigenda kuri benshi.

Ugereranyije , kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2015, abakora umuziki n’abafite aho bahuriye na wo mu Rwanda babyaye batashinga ingo zabo bamaze kurenga 30, wabariramo n’abakora sinema ugasanga bose hamwe mu bazwi neza bagera kuri 70 hatabariwemo abatera inda bakihakana abo babyaranye cyangwa abanga kubyara bakazivanamo.

Mu minsi yashize ubwo Bruce Melody, Jules Sentore, Lil G, Producer Fayzo….babyaraga mu minsi isa n’ikurikiranye, byavuzwe cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ugasanga benshi babinenga bashimangira ko uku kubyara kw’abahanzi n’ibyamamare ari urugero rubi n’isomo ribi bigisha urubyiruko.

Ku ruhande rwa Christopher, yateruye ikiganiro abinyujije kuri Instagram aho ari ku ruhande rwemeza ko kuba aba bahanzi barabyaye atari ikintu kibi na gato ahubwo ngo ’ni ubutwari bagize ndetse bakwiye gushimirwa’.

Yagize ati “Ndashaka kugira icyo mvuga ku bimaze iminsi bivugwa byerekeranye no kubyara kw’abahanzi n’abandi benshi bafite aho bahuriye na muzika. Kubyara ubwabyo igihe kitageze si byiza, ni na bibi cyane. Ariko icyo nashimira aba basore n’inkumi bibarutse ni uko bibarutse nyine”

Uyu muhanzi ukorera umuziki muri Kina Music unaherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndakabya’, yongeyeho ko ibyo aba bahanzi bakoze mu gutera inda cyangwa guterwa inda ndetse bakiyakira bakemera kuzibyara, ngo byagakwiye kuba isomo rikomeye kuri benshi.

Ati “Byarashobokaga ko batwita ariko ntibazibyare, barakoze kudakuramo inda. Ni ikintu cyiza n’abantu bagakwiriye kwigiraho. Mureke kubacira imanza rero kuko hari abatarabyara kandi batwita”

Bamwe mu bahanzi bamaze kwibaruka batarashinga ingo harimo nka Rafiki, Senderi International Hit, Ama G The Black, Mako Nikoshwa, Pacson, K8 Kavuyo, Fireman, Bull Dogg, Diplomate, Oda Paccy, Mico The Best, Jay Polly, Jay C, Uncle Austin, Jozy, PFLA, Green P, Samusure, Ganzo, Staff Sergent Robert, Danny Nanone, Mani Martin, Lil G, Jules Sentore, Bruce Melody, Humble Jizzo, Sacha Kat n’abandi benshi.

Christopher asanga ari ubutwari aba bahanzi bagize kwemera kubyara ntibakuremo inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .