Muri iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo Christopher aririmba agira ati:
Ubanza ngukunda ngakabya,
Koko barabivuze ngo amaso akunda ntareba neza
Biragoye kunyumvisha ko hari ikibi wakora
Iyo babikuvuzeho ndarakara, nkakurwanaho
Kuba ngukunda byatumye ibibi ukora ntabibona
Riderman na we yunga mu rya Christopher akavuga uburyo hari igihe umuntu akunda umuntu akamwimariramo by’ikirenga ku buryo adashobora gupfa kubona amakosa ye cyangwa ibibi akora.
Nyuma y’iyi ndirimbo , Christopher arateganya kuzashyira hanze amashusho y’indi ndirimbo yise ‘Urubavu’.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Agatima’ ngo afite indi mishinga ikomeye ari gukoraho azagenda ageza ku bakunzi be ku buryo batazicwa n’irungu.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
TANGA IGITEKEREZO