00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone agiye kumurika Album ebyiri icyarimwe

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 5 October 2013 saa 02:32
Yasuwe :

Umuraperi Dany Nanone, w’imyaka 24, agiye kumurika Album yise “Ijanisha”, izaba igizwe na Album ebyiri.
Aganira na IGIHE Dany yagize ati “Ndi gutegura Album ya mbere, ariko ni imvune kabisa ubu ndara muri studio ngira ngo ndebe ko indirimbo zizaba zigize Album yanjye zarangira, ariko gutegura Album bwa mbere biravuna, nzamara igihe ntashyira hanze Albumu yindi mbanze nduhuke”.
Umuraperi Dany Nanone avuga ko uko byamvunnye ari nako yifuza ko abafana be bazakurikiranira igitaramo cye muri Serena (...)

Umuraperi Dany Nanone, w’imyaka 24, agiye kumurika Album yise “Ijanisha”, izaba igizwe na Album ebyiri.

Aganira na IGIHE Dany yagize ati “Ndi gutegura Album ya mbere, ariko ni imvune kabisa ubu ndara muri studio ngira ngo ndebe ko indirimbo zizaba zigize Album yanjye zarangira, ariko gutegura Album bwa mbere biravuna, nzamara igihe ntashyira hanze Albumu yindi mbanze nduhuke”.

Umuraperi Dany Nanone avuga ko uko byamvunnye ari nako yifuza ko abafana be bazakurikiranira igitaramo cye muri Serena ariko itariki akazayitangaza mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka.

Dany Nanone arateganya gukorana indirimbo n’umuhanzi Michael Ross wo mu gihugu cya Uganda mu minsi ya vuba, kuko ubu bamaze kubyerenwaho.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo “Ijanisha”, “Mbikubwire” Narya Dance”, “Amanyarwanda”, “Inshuti”, nyishi mu ndirimbo zitarumvikana zirimo imwe ihimbaza Imana zakozwe na Pastor P.

Indirimbo Narya Dance:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .