00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntagukoza isoni’

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 November 2014 saa 04:14
Yasuwe :

Nyuma y’igihe gito amaze asinyanye amasezerano y’imikoranire na Incredible Records, umuraperi Danny Nanone yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntagukoza isoni’ imwe mu mishinga ikomeye uyu muhanzi amaze iminsi atunganyiriza muri Incredible.
Mu kiganiro Danny Nanone yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho aya mashusho, yadutangarije ko nyuma y’iyi ndirimbo hari indi mishinga azakorana na Bernard Bagenzi ari na we muyobozi wa Incredible ndetse akaba yizeye ko azakora byinshi byiza kurusha iyi (...)

Nyuma y’igihe gito amaze asinyanye amasezerano y’imikoranire na Incredible Records, umuraperi Danny Nanone yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntagukoza isoni’ imwe mu mishinga ikomeye uyu muhanzi amaze iminsi atunganyiriza muri Incredible.

Mu kiganiro Danny Nanone yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho aya mashusho, yadutangarije ko nyuma y’iyi ndirimbo hari indi mishinga azakorana na Bernard Bagenzi ari na we muyobozi wa Incredible ndetse akaba yizeye ko azakora byinshi byiza kurusha iyi ndirimbo.

Ati, “Nyuma y’iminsi mike nyine maze nsinye muri Incredible hari n’ibindi bikorwa nzashyira hanze mu minsi mike iri imbere. Icyo nabwira umufana cyangwa undi muntu wese ukunda ibihangano byanjye ni uko iyi ari imirabyo bari kubona inkuba ziri inyuma”

Uretse iyi video, hari ibindi bikorwa birimo indirimbo nshya z’amajwi n’amashusho y’uyu muhanzi ari gutunganyiriza muri Incredible ndetse mu minsi iri imbere akazakomeza kubigeza ku bafana be buhoro buhoro.

REBA IYI NDIRIMBO HANO


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .