Byatangajwe tariki 15 Werurwe 2024, ubwo hatangizwaga umushinga I2LCP wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Umuryango BIOCOOR ukora ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, uvuga ko mu busesenguzi wakoze wasanze hari umubare w’ibiti byinshi byangirika nyuma yo guterwa.
Irene Duhuzukuri, ushinzwe gahunda z’uyu muryango avuga ko biri mu byatumye batekereza kwifashisha ikoranabuhanga rya GPS mu kubungabunga ibiti bagiye gutera mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke.
Ati “Buri giti duteye kizaba gifite imibare iranga aho giherereye, ku buryo tuzajya tubasha gukurikirana imikurire yacyo, niba cyumye cyangwa bakiranduye tuzajya duhita tubibona tugisimbuze.”
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buje bwunganira uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kugabanya umubare w’ibiti byangirika nyuma yo guterwa.
Gusa iri koranabuhanga rifite umwihariko w’uko ubuzima bwa buri giti buzajya bukurikiranwa buri munsi mu gihe mbere kugira ngo umuntu amenye amakuru y’igiti runaka byasabaga kujya ku gisura aho giteye.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo mu Karere ka Nyamasheke, Sengambi Albert avuga ko buri mwaka baba bafite umubare w’ibiti bagomba gutera ariko ko hari ibyangirika biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’uko hari ibiterwa mu gihe kitari icyo gutera ibiti ntibibone imvura ihagije.
Ati “Ikoranabuhanga rya GPS mu gukurikirana ibiti byatewe turibona nk’igisubizo ariko cyane umuturage niwe gisubizo cya mbere kuko igiti niwe kiba cyaterewe.”
Umushinga Integrating Landscape Restoration and Community Livelihoods in Nyamasheke District, ushyirwa mu bikorwa na BIOCOOR ku nkunga ya Terrafund.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, irimo imyaka ibiri yo gutera ibiti n’indi itatu yo gukurikirana no gusimbuza ibiti byahuye n’ikibazo.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira utwaye ibihumbi 150$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!