00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Forever’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 August 2014 saa 01:23
Yasuwe :

Nyuma y’igihe gito amaze asinyanye amasezerano y’imikoranire na Incredible Records, umuraperi Danny Nanone yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Forever’ ari nayo ya mbere ibimburiye imishinga afitanye n’iyi nzu.
Mu kiganiro Danny Nanone yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho aya mashusho, yadutangarije ko iyi ndirimbo ariyo ibanjirije imishinga yose azakorana na Bernard Bagenzi ari na we muyobozi wa Incredible ndetse akaba yizeye ko azakora byinshi byiza kurusha iyi ndirimbo.
Ati, “Iyi niyo (...)

Ati, “Iyi niyo ndirimbo ya mbere nshyize hanze nakorewe na Incredible, hari n’ibindi bikorwa nzashyira hanze mu minsi mike iri imbere gusa iyi niyo ibanjirije byose. Icyo nabwira umufana cyangwa undi muntu wese ukunda ibihangano byanjye ni uko iyi ari imiryabyo bari kubona inkuba ziri inyuma”

Uretse iyi video, hari ibindi bikorwa birimo indirimbo nshya z’amajwi n’amashusho y’uyu muhanzi ari gutunganyiriza muri Incredible ndetse mu minsi iri imbere akazakomeza kubigeza ku bafana be buhoro buhoro.

Ati, “Ibikorwa byo birahari, hari ama projects menshi y’indirimbo audio na video nshaka gushyira hanze mu minsi iri imbere. Hari zimwe zigiye kurangira hari n’izo twatangiye mu minsi iri imbere tuzagenda tuzigeza ku bafana”

Ku bijyanye na gahunda yo kujya mu mujyi wa Dubai gukorerayo indirimbo, Danny Nanone yavuze ko ataremeza neza igihe azagirayo gusa nibimukundira azajya kuhafatira amashusho mu rwego rwo kurushaho kunoza ireme ry’indirimbo ze.

Ati, “Ntabwo igihe kiramenyekana ku buryo nahita nemeza ngo nzagenda ryari. Muri gahunda birimo, tuzaba tugiye kuhafatira amashusho. Maze igihe kirekire mu muziki kandi mu Rwanda ama locations asa n’aho yashize. Tugize amahirwe i Dubai bigakunda umuntu yajya kuhafatira amashusho afite ubwiza buruta ubwa Forever”

REBA FOREVER YA DANNY NANONE:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .