00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Danny Nanone arafunzwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 April 2016 saa 01:44
Yasuwe :

Umuraperi Ntakirutimana Mudathiru [Danny Nanone] afungiwe kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuva kuwa Gatanu tariki ya 22 Mata 2016.

Amakuru yizewe IGIHE ikesha abantu ba hafi bazi iby’uyu muraperi, avuga ko Danny Nanone yafunzwe azira ibibazo bifitanye isano n’amakimbirane yagiranye n’umukobwa [babyaranye mwaka wa 2013].

Kuri uyu wa 22 Mata 2016 , Danny Nanone ntiyifatanyije n’abandi bahanzi bahatanira PGGSS mu gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa East African Promoters ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Super Star yabwiye IGIHE ko ataramenya amakuru y’ifungwa rya Danny Nanone.

Ngo abareberera inyungu za Danny Nanone bari batangaje ko atifatanyije na bagenzi be mu gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi kuko atari ameze neza.

Yagize ati “Nibyo, ejo ntabwo Danny yifatanyije n’abandi bahanzi, abakorana na we batubwiye ko atari ameze neza. Ntabwo twari tuzi ko afunzwe, ubwo natwe tugiye kubikurikirana.”

Turacyagerageza kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ngo tumenye ukuri kuzuye ku ifungwa rya Danny Nanone.

Umuraperi Danny Nanone ngo afunzwe kuva kuwa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .