Amakuru yizewe IGIHE ikesha abantu ba hafi bazi iby’uyu muraperi, avuga ko Danny Nanone yafunzwe azira ibibazo bifitanye isano n’amakimbirane yagiranye n’umukobwa [babyaranye mwaka wa 2013].
Kuri uyu wa 22 Mata 2016 , Danny Nanone ntiyifatanyije n’abandi bahanzi bahatanira PGGSS mu gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa East African Promoters ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Super Star yabwiye IGIHE ko ataramenya amakuru y’ifungwa rya Danny Nanone.
Ngo abareberera inyungu za Danny Nanone bari batangaje ko atifatanyije na bagenzi be mu gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi kuko atari ameze neza.
Yagize ati “Nibyo, ejo ntabwo Danny yifatanyije n’abandi bahanzi, abakorana na we batubwiye ko atari ameze neza. Ntabwo twari tuzi ko afunzwe, ubwo natwe tugiye kubikurikirana.”
Turacyagerageza kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ngo tumenye ukuri kuzuye ku ifungwa rya Danny Nanone.
TANGA IGITEKEREZO