00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BIOGRAPHY

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 3 September 2013 saa 01:18
Yasuwe :

Ubuzima Bwanjye busanzwe
Nitwa Ntakirutimana Danny, mwene Gakuba Freddy na Umutoni Uwase Khadija. Navutse kuwa 28-08-1990 mvukira I Kugali. Mba mu muryango w’abana batanu, abahungu batatu n’abakobwa 2. Dutuye mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo, akagari ka Cyivugiza.
Amashuri abanza nayize kuri EPIB (Ecole Primaire Islamique de Biryogo), nkomereza amashuri yisumbuye muri College Adventiste de Gitwe mu Majyepfi (Gitarama). Naje gukomereza muri College Ami des (...)

Ubuzima Bwanjye busanzwe

Nitwa Ntakirutimana Danny, mwene Gakuba Freddy na Umutoni Uwase Khadija. Navutse kuwa 28-08-1990 mvukira I Kugali. Mba mu muryango w’abana batanu, abahungu batatu n’abakobwa 2. Dutuye mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo, akagari ka Cyivugiza.

Amashuri abanza nayize kuri EPIB (Ecole Primaire Islamique de Biryogo), nkomereza amashuri yisumbuye muri College Adventiste de Gitwe mu Majyepfi (Gitarama). Naje gukomereza muri College Ami des Enfants i Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Uko natangiye umuziki

Umuziki nawukundishije na Mpinganzima Ratifa, akaba ari mama wacu (tante) wakundaga kuririmba cyane akanyigisha uturirimbo ku buryo mu mashuri abanza amanota y’amasomo yo kuririmba nayuzuzaga.
Nuko nanjye ngahora ndeba ibiganiro bijyanye n’umuziki nuko biza gutuma nanjye numvise ngomba kugaragaza impano niyumvagamo. Naje gukunda kujya ndeba ahanini ubuhanzi bujyanye na Rap kurusha izindi njyana biryo nanjye ngana iy’ubuhanzi ndirimbo iyo njyana.

Naje guhera ku kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye nkajya ndirimbo mbigana ku ishuri (interpreter). Ubwa mbere ninjira muri Studio hari muri Gashyantare mu mwaka wa 2009. Nari ndi kumwe n’umuhanzi King James dukorana indirimbo Akamunani, iyo ndirimbo sinakekaga ko izakundwa n’abantu benshi ariko baje kuyikunda birantungura ndetse binantera ingufu zo kurushaho gukomeza.

Hashize amezi 2 nibwo najyaga kwa Producer Lick Lick dukorana indirimbo yanjye yanjye nise Intambwe. Iyi ndirimbo yaje gukundwa na papa wanjye nuko aza kumbwira ko ibintu ndi gukora ari byiza biryushaho kuntera imbaraga zo kurushaho gukora.

Nza gukurikizaho indirimbo yitwa Isomo ariko byagiye bingora muri icyo gihe kuko nabaga ndi mu masomo. Nyuma naje gukora indirimbo Ijanisha nakoranye na King James, iyo ndirimbo niyo yatumye abantu benshi noneho bamenya ndetse barushaho guha agaciro umuziki nakoraga. Ndangije amasomo yisumbuye naje gukomeza gushyira imbaraga nyinshi mu buhanzi aho nakoze indirimbo Inshuti yakunzwe nayo. Ubu mfite indirimbo yitwa Igikwiye nakoranye na Sandrine.
Mfite gahunda nyinshi zo kurushaho gukora umuziki nkagera ku rwego ruhambaye.

Ibyagiye bimvugwaho mu buhanzi

Habanje kumvugwaho ko ndirimbo kimwe n’umuhanzi K8 Kavuyo ariko abantu baza kuvumbura ko duhuje ijwi ariko ko tudahuje imiririmbire tutanahuje amagambo. Aha byahereye ku ndirimbo Akamunani.
Abantu baje no gukeka ko twaba twari dufite icyo dupfa (beef) njye n’uwo muhanzi ahanini biturutse ku ndirimbo Gasopo ye, ariko yaje kubisobanura ko muri iyi ndirimbo ahanganye n’umuhanzi DMS.

Abantu bakomeje kandi kujya bavuga ko naba nari mfite impano ikomeye ariko ntazi gukoresha ariko naje kubasobanurira ko ntangaga kuyikoresha ahubwo ko ari uko nari mpugiye mu masomo. “Erega no gukora nta mujyanama (manager) nabyo biravuna”.

Ibyamvuzweho mu rukundo

Knowless

Hari inkuru y’uko natahanye imyambaro ya Knowless dukorana indirimbo ariko abantu nakomeje kubasobanurira ko ataje mu rugo ahubwo ko ari uko twari turi gukorana indirimbo imyenda irivanga nyutahana gutyo. “Knowless nta n’ubwo azi mu rugo”.

Uyu muhanzi dufitanye urukundo rusanzwe ruduhuza nk’abantu bakora akazi kamwe.

Sandrine

Sandrine twari dusanzwe turi inshuti kuva na kera. Nizzo (Urban Boyz) niwe waduhuje nuko atuma tumenyana. Uyu mukobw ayakundaga n’indirimbo zanjye nuko aza kumbona aramenya ubucuti burushaho kwiyongera. Nyuma tuza no gukorana indirimbo biturutse ku kuba yari yarambwiye ko yifuzaga ko dukorana indirimbo ye. Tuza gukorana indirimbo yitwa Igikwiye, abantu bamwe bakaba baragiye bambwira ko ari nziza.

Kumwegera ngo nzamufashe kwinjira mu buhanzi bwe nibyo byatumye dukomeza kuvugana kenshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .