Muri gahunda ndende umuhanzi Kizito Mihigo amazemo iminsi afatanyije na Fondation yamwitiriwe, KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), ibitaramo byakomereje mu karere ka Muhanga.
Iyi gahunda Kizito Mihigo yise “Umusanzu w’Umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora” igizwe n’ibitaramo mirongo itatu by’ubuhanzi, bibera mu turere twose tw’u Rwanda. Akarere ka Muhanga kabaye akarere ka 22 kabereyemo iki gikorwa.
Ikigamijwe muri ibi bitaramo ni ugutanga ubutumwa bwa Fondation KMP (bujyanye n’Amahoro ndetse n’Urukundo, Ubudahemuka n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside), ariko hakiyongeraho no gusobanurira Abanyarwanda ibijyanye n’amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013.
Ubwo abaturage ba Muhanga babonaga umuhanzi Kizito Mihigo azamutse kuri “podium” kuririmba, babanje gusakuza bati “tuzagutora” bakeka ko aje kwiyamamariza kuzaba depite, abasobanurira ko atazanywe no kwiyamamaza cyangwa kwamamaza abadepite aba n’aba, ko ahubwo yazanywe no gutanga ubutumwa asanzwe atanga mu bihangano bye, hakiyongeraho gusobanurira Abanyarwanda uko amatora y’abadepite azagenda muri Nzeri.
Kimwe n’uko byagenze ubwo yakoreraga ibitaramo nk’ibi mu karere ka Rulindo, abaturage bongeye gusaba indirimbo ya Kizoto yitwa “INTARE YAMPAYE AGACIRO”, ababwira ko atari buyiririmbe kubera ko ari indirimbo ivuga FPR, kandi yazanywe n’indi gahunda yihariye.
Yagize ati “Iyi ndirimbo nayihimbiye isabukuru ya FPR, none ubu turi mu yindi gahunda. Sinazanywe no kwamamaza FPR ahubwo nazanywe no gutanga ubutumwa bwo gukunga igihugu, no kugaragaza uruhare rwa buri munyarwanda mu mibereho yacyo. Ndamutse nyiririmbye rero, murumva ko naba ngiye mu bindi.”
Nyuma y’ibyo bisobanuro bagaragaje ko banyuzwe, bamusaba indirimbo “TURI ABANA B’U RWANDA” yo arayibaririmbira.
Muri ibi bitaramo kandi, usibye Kizito Mihigo, hagaragaramo abahanzi nka Ama-G the Black, Nzayisenga Sofia, n’umusizi Tuyisenge Aimé Valens.
Usibye abahanzi kandi, abakozi ba Komisiyo y’amatora batanga ibiganiro, byarangira abaturage bakabazwa ibibazo. Ababashije kubisubiza neza, bahabwaga ibihembo birimo imipira, ingofero ndetse n’ibitabo bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
TANGA IGITEKEREZO