00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Nyamitali yagaragaye mu ruhame ateruye inzoga (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 February 2015 saa 08:30
Yasuwe :

Nyamitali Patrick wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nka ‘Ni we Mesiya’, ‘Iyo Mana’ n’izindi nyinshi zakunzwe yasohoye amashusho y’indirimbo yise’Rangwida’ aho ayigaragaramo ari umukozi wo mu kabari ugabura inzoga.

Mu kiganiro na IGIHE, Patrick Nyamitali yasobanuye ko yahisemo gukora aya mashusho muri ubu buryo agamije guha abakunzi ibintu bifite umwihariko utandukanye n’uwo yagaragaje mu mashusho ya ‘Nyirakidederi’.

Ati “Iyi ndirimbo nayikoze gutya mu buryo bwo guha abafana banjye ibintu bfite umwihariko utandukanye n’izindi ndirimbo nagiye nshyira hanze mu minsi ishize. Ubutumwa buri muri ‘Rangwida’ nta kundi nagombaga kubutambutsa”

Muri iyi ndirimbo Nyamitali avugamo inkuru y’umugabo wamaze guhembwa yashaka gusohokana umugore we ngo bajye kwishimisha umugore agasohoka yambaye igitenge umugabo we atazi aho cyavuye ndetse banagera mu kabyiniro aho bari basohokeye, umugore akararukira abasore b’ifaranga bari biteretse inzoga zikomeye.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ,Nyamitali agaragaramo ari umusore ugabura ibinyobya ku bakiriya ndetse by’umwihariko abo yitagaho bari abakunzi b’agasembuye.

Nubwo benshi bamubonamo ishusho y’ubukristu ndetse bamwe bakaba bakeka ko adashobora kwegera igisa n’inzoga cyose, muri aya mashusho agaragaramo aziteruye anazigaburira abaje mu kabyiniro.

Ku ruhande rwe ngo asanga ntawe byagakwiye guca intege cyangwa ngo abibonemo gucika intege mu by’umwuka wera kuko yabikoze nk’akazi.

Ati “Biriya nabikoze nk’akazi, nta muntu byagakwiye guca intege cyangwa ngo ambonemo kugwa. Oya. Ni akazi nakoraga kandi iriya ndirimbo uburyo yanditse nyine nagombaga gukina ubutumwa burimo meze kuriya.”

Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo za gikristu, ashimangira ko guterura inzoga nta cyaha kirimo “Guterura inzoga si ukuzinywa, kandi nanjye uwampa akazi ko guseriva inzoga nkorera amafaranga nagakora. Akazi ni agatunze nyirako”

Nyuma ya ‘Rangwida’, Nyamitali ngo ahishiye abafana be byinshi aho ateganya guhita ashyira hanze izindi ndirimbo mu majwi no mu mashusho.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Twitter: @munyengabesabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .