00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISPOC irasaba Abanyarwanda gushyigikira Nyamitari muri TPF6 bamutora

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 6 November 2013 saa 04:35
Yasuwe :

Makuza Lauren umuyobozi ukuriye umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo arasaba Abanyarwanda bose muri rusange gutora umuhanzi Patrick Nyamitari uri mu bakeneye amajwi menshi kugira ngo abashe gukomeza mu irushanwa rya TPF 6.
Gutora Nyamitari ni ukwandika TUSKER 9 ukohereza kuri +254739966811
Nubwo Patrick Nyamitari na Phionah Mbabazi bagerereye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 aho bigeze Nyamitari ari mu mazi abira agomba kwikuramo ariko atifashije gusa, ahubwo ashyigikiwe (...)

Makuza Lauren umuyobozi ukuriye umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo arasaba Abanyarwanda bose muri rusange gutora umuhanzi Patrick Nyamitari uri mu bakeneye amajwi menshi kugira ngo abashe gukomeza mu irushanwa rya TPF 6.

Gutora Nyamitari ni ukwandika TUSKER 9 ukohereza kuri +254739966811

Nubwo Patrick Nyamitari na Phionah Mbabazi bagerereye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 aho bigeze Nyamitari ari mu mazi abira agomba kwikuramo ariko atifashije gusa, ahubwo ashyigikiwe n’abakunzi be bose n’abifuza ko u Rwanda rwakongera guhabwa ishema n’ubuhanzi mu mahanga.

Nyamitari asanzwe ari umuhanzi w'umuhanga

Aganira na IGIHE Makuza Lauren yagize ati “Nubwo ari mu igeragezwa Nyamitari arashoboye kandi benshi barabibona, gusa ndasaba Abanyarwanda kumuba inyuma bakamushyigikira bamutora kuko aho ageze akeneye imbaraga zituruka kubamukurikiramu marushanwa ya Tusker Project Fame, ndabasaba guhagurukira kumutora”.

Ati “Abanyarwanda ntibumve ko kugira ngo umuhanzi yegukane TPF6 ari iby’abagize akanama nkemurampaka gusa ahubwo nabo bafite uruhare rwabo runini kandi biragaragara, kandi bibuke ko hariya nta ruswa ikora, hariya nta ruswa yakirwa nta n’itangwa, ni ugutora gusa”.

Makuza avuga ko akurikirana amarushanwa ya Tusker Project Fame, ko imiririmbire ya Nyamitari ayizi ko ashoboye.. Makuza asaba Nyamitari asaba aba bahanzi bahagarariye u Rwanda kurushaho kwitara neza.

Yagize ati “Sinibagiwe na Phonah ariko na we arabizi gusa bombi bakomeze bumve ibyo abagize akanama nkemurampaka bababwira, kuko hariya ni ukumvira umwarimu kugira ngo utsinde, kuko iyo bababwira ibyo gukora kugira ngo bagere aho bifuza ni ukubigisha babe nk’abanyeshuri”.

Ati “Kuririmba ntibisaba kuba ufite impano gusa, ahubwo ni no ugukoresha tekiniki kandi bakumva inama bagirwa n’ababafasha bazi umuziki ni inararibonye mu marushanwa”.

Irushanwa rya Tusker Project Fame ku nshuro ya gatandatu ryitabiriwe n’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi, Soudan y’Amajyepfo n’u Rwanda.

Indirimbo Heal The World ya MJ yasubiwemo na Nyamitari:

Tubibutse ko gutora Patrick Nyamitari ari ukwandika TUSKER 9 ukohereza kuri +254739966811


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .