00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndateganya kwerekana byinshi nkuye muri TPF6 - Nyamitali

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 13 December 2013 saa 12:54
Yasuwe :

Umunyamuziki Patrick Nyamitari, hari byinshi ateganya kwereka Abanyarwanda yigiye mu irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro ya 6 (TPF6) cyane ku ruhande rw’umuziki, nubwo atabashije kuryegukana nkuko yabyifuzaga, ariko ngo kuribamo byamwunguye byinshi Atari bumenye, iyo atarijyamo. Nyamitari uvuga ko amakuru menshi amwerekeyeho ubwo yari muri iri rushanwa, yayamenye ageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Ukuboza 2013, ubwo yakubukaga Nairobi muri Kenya ahabera iri rushanwa, avuga (...)

Umunyamuziki Patrick Nyamitari, hari byinshi ateganya kwereka Abanyarwanda yigiye mu irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro ya 6 (TPF6) cyane ku ruhande rw’umuziki, nubwo atabashije kuryegukana nkuko yabyifuzaga, ariko ngo kuribamo byamwunguye byinshi Atari bumenye, iyo atarijyamo.

Nyamitari uvuga ko amakuru menshi amwerekeyeho ubwo yari muri iri rushanwa, yayamenye ageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Ukuboza 2013, ubwo yakubukaga Nairobi muri Kenya ahabera iri rushanwa, avuga ko ryari rikomeye ndetse ku rwego mpuzamahanga, atigeze yiyumvisha mbere, akaba ariyo mpamvu agiye kubigaragariza mu gitaramo azakora vuba aha.

Ati: “Ndateganya ibitaramo mu minsi iri imbere. Ubu sindatuza ngo mbipange neza ariko mbifite muri gahunda, kuko ngomba gushimira abanyarwanda, ababyeyi banjye, incuti n’abandi banshyigikiye, ndetse naje kumenya ko itangazamakuru naryo ryakoze ibishoboka byose rikanshyigikira, ndabashimira cyane kandi nzabigaragariza mu gitaramo nzakora. Ndateganya kandi kwerekana byinshi nkuye muri TPF 6 vuba aha.”

Avuga ko uretse gushimira abamushyigikiye bose n’Abanyarwanda by’umwihariko, ngo azaba agamije kwerekane ibyo akuye muri iri rushanwa, birimo kubyina, ubuhanga bwisumbuyeho mu kuririmba n’ibindi.

Avuga kandi ko uretse ubuhanga bujyanye n’imiririmbire n’imibyinire, ngo yanabashije kumenyana n’abantu bakomeye mu muziki wo muri Afurika, abatunganya umuziki (Music Producers), abafana, n’abandi. Ibi ngo bikaba byaramwongereye amahirwe ku buryo yizera ko bizamufasha kwagura umuziki we, aho agiye gukora mu buryo mpuzamahanga.

Ati: “Nzaririmba mu Giswayile no mu zindi ndimi zikoreshwa muri Afurika. Njye siniyumvishaga uburyo TPF ari irushanwa rikomeye kuri ruriya rwego, yewe sinatinya no kuvuga ko ari mpuzamahanga, kuko uburyo riba riteguye n’imbaraga riba rifite byanyeretse ko ari irushanwa ryo kuririmba ritandukanye n’ayandi yose tuzi haba mu Rwanda cyangwa muri Afurika.”

Kumenya ko ryari rikomeye rinasaba imbaraga, ni uko ngo yageze ubwo yumva yarivamo, gusa ngo yaje kurimenyera kandi ngo ni irushanwa ryiza yakunze kuko rituma umuntu aba umuhanzi koko kandi ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Ibyo twigiyemo byatuma uba koko umuhanzi mpuzamahanga.”

Nyamitari ni umwe mu bahanzi bari bamaze kugirirwa icyizere ko yashoboraga kwegukana TPF6, ndetse na we ngo icyo cyizere yaraacyihaga kuko yumvaga miliyoni zisaga 40 mu manyarwanda zigomba gutaha mu Rwanda, ari nayo mpamvu avuga ko yaguye mu kantu yumvise ahamagawe nk’umuhanzi wasezerewe muri TPF ya 6, ariko akavuga ko yakuyeyo byinshi bitari amafaranga.

Reba hano muri video umunsi wa nyuma Patrick akurwa mu irushanwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .