00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamitali mu ndirimbo ibara inkuru mpamo y’umwana wateragiranywe azira ubwoko (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 19 March 2015 saa 08:59
Yasuwe :

Nyamitali Patrick ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Nyirakidederi’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Nimunyumve’ ibara inkuru mpamo y’umwana biganye agateragiranwa n’imiryango ye azizwa ubwoko.

Mu kiganiro Nyamitali yagiranye na IGIHE yasobanuye ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu ku gihugu cye ndetse anarushaho gucengeza mu Banyarwanda gahunda ya Ndi Umunyarwanda bityo buri wese akiyumvamo ubunyarwanda kurusha ikindi cyose.

Ati “Iyi ndirimbo ‘Nimunyumve’ nayisohoreye amashusho nanjye ntanga umusanzu mu kubaka urwambyaye no kurushaho kwereka Abanyarwanda ko dukwiye kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha ikindi cyose”

Uyu muhanzi yanditse iyi ndirimbo agendeye ahanini ku nkuru mpamo y’ubuzima umwe mu bana yiganye na bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye wahozwaga ku nkeke n’abo mu miryango ye bamuziza ubwoko.

Uyu mwana ngo yari afite ababyeyi bavugaga ko badahuje ubwoko kubera imyumvire mibi yaciyemo Abanyarwanda ibice.

Yagize ati “Aho Indirimbo yaturutse,muri primaire na secondaire umwe muri bagenzi banjye twiganye twagendanye ni uku yari abayeho. Nuko rero muri 2003 nk’urubyiruko twari twicaye ku ishuri ambwira ubwo buzima bwe numva byavamo indirimbo kuko nahise nkuramo isomo ko nkwiye kumenya ko twese dukwiye kumva ko turi Abanyarwanda,iby’ubwoko tudakwiye kubiha agaciro”

Amaze kumva ubuzima bushaririye uyu mugenzi we yabagamo, Nyamitali yaje kumusaba ko yanyuza ubu butumwa bwe mu ndirimbo bakigisha Abanyarwanda undi na we ntiyazuyaza arabimwemerera.

Ati Nnaje kumusaba uburenganzira bwo kuba naririmba kuri ubu buzima bwe ambwira ko ntacyo bimutwaye mu gihe ntavugamo amazina ye. Indirimbo (audio) nayisohoye muri 2010 bishyira 2011. Ahenshi muri iyi ndirimbo nkaba narakoresheje amagambo ubwe yivugiraga.”

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .