00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamitali yiyambuye ubushwambagara kubera ‘Nyirakidederi’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 November 2014 saa 11:17
Yasuwe :

– ‘Nyirakidederi’ Nyamitali aririmba bafitanye amateka Nyirakidederi yamuteye kwiyambura ubushwambagara yihindura mushya Agamije kwigarurira imitima y’abanyamahanga abakundisha umuziki we Nyirakidederi wa Nyamitali amufasha gutanga ubutumwa bwa gihanzi Kuririmba ataka umukobwa Nyamitali yabikomoye he?
Nyamitali Patrick wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ni we Mesiya, Iyo Mana’ n’izindi nyinshi yakoze indirimbo yise ‘Nyirakidederi’ ifite umwihariko mushya kuri uyu muhanzi haba mu mudiho, imyandikire (...)

 ‘Nyirakidederi’ Nyamitali aririmba bafitanye amateka
 Nyirakidederi yamuteye kwiyambura ubushwambagara yihindura mushya
 Agamije kwigarurira imitima y’abanyamahanga abakundisha umuziki we
 Nyirakidederi wa Nyamitali amufasha gutanga ubutumwa bwa gihanzi
 Kuririmba ataka umukobwa Nyamitali yabikomoye he?

Nyamitali Patrick wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ni we Mesiya, Iyo Mana’ n’izindi nyinshi yakoze indirimbo yise ‘Nyirakidederi’ ifite umwihariko mushya kuri uyu muhanzi haba mu mudiho, imyandikire y’amagambo ndetse n’ubutumwa yatambukije muri iyi ndirimbo ye.

Arashaka kwigarurira imitima y’abanyamahanga

Mu kiganiro na IGIHE, Nyamitali yasobanuye ko impamvu nyamukuru yamuteye gukora iyi ndirimbo imugaragaza nk’umuntu mushya, haba mu miririmbire n’uburyo yatondekanyijemo amagambo, ngo yashakaga kugira umwimerere wa Kinyafurika uvanze na Kinyarwanda ashakisha uburyo yakurura amahanga ngo yibone mu bihangano bye.

Ati “Urabona injyana nakoraga mbere itandukanye cyane na ‘Nyirakidederi. Muri iyi ndirimbo nagerageje gushyiramo umudiho wa Kinyafurika ariko mvangamo Ikinyarwanda kuko humvikanamo inanga n’ibindi bicurangisho byacu gakondo. Ibi nabikoze ngamije gukurura abantu bo hanze y’u Rwanda kandi koko nabonye babikunda”

UMVA NYIRAKIDEDERI HANO:

Yakomeje agira ati “Hari igihe twaririmbye indirimbo ya ‘Kamaliza mbona abantu bo muri Kenya barayishimiye cyane. Mu mahanga bakunda umuziki ufite umwihariko mu matwi yabo, nasanze gukomeza gukora uko nakoraga mbere atari byiza cyane nzana uyu mwimerere”

‘Nyirakidederi’ Nyamitali aririmba bafitanye amateka

Si kenshi Nyamitali yumvikanye mu ndirimbo zishimagiza abakobwa gusa muri Nyirakidederi yagarutse ku buryo mu rukundo habamo ibintu bica intege aho usanga abantu bifuza ko ukunda uwo bashaka nyamara bidashoboka.

Ati “Iyi ndirimbo igamije kwigisha, mu rukundo ntabwo tubona ibintu kimwe. Njye nshobora gukunda umukobwa wowe ukabona ari mubi, ntaberanye na we ariko mu by’ukuri ntabwo amaso yacu abona ibintu bimwe.”

Uyu ‘Nyirakidederi’ Nyamitali aririmba ni umukobwa yigeze kumva mu ikinamico mu myaka yo hambere.

Nk’umuhanzi yifashishije iri zina mu gutambutsa ubutumwa rusange. Si umukobwa bakundana aririmba mu buryo bwa gihanzi ahubwo ngo ni uwo yatekereje.

Ati "Nyirakidederi mvuga ntabwo ari umukobwa dukundana mvuga. Ni izina nigeze kumva mu ikinamico kera, numvise risekeje numva byaba byiza ndirimbye, ntabwo ari umukunzi wanjye nashatse kuririmba. Ntabwo ari byo”

Abajijwe niba afite umukunzi, Nyamitali yasubije ko ntacyo yabitangazaho, ngo igihe nikigera azabihishura.

Nyamitali arashimira Producer Bob Pro watunganyije iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Nyamitali aririmba Nyirakidederi agira ati:

 Nyirakidederi we, mfata akaboko tujyane
 Va kuri Vuvuzela kuko uri ma wayifu
 Twamenyaniye ku mbabura atanga Me2U
 Hashize indi minsi mubona ahandi atanga siriduwiri
 Nashidukaga bamuvuga ngo dore gitambitse ibirenge
 Ngo dore ibigutiya bigenda bikubura hose
 Ndabasubiza nti ‘mundeke mwiyumvamo, aranyura’
 Iyizire Sheri, iyizire hani twigire aho batazi….

Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi batangiye muzika yabo bakora indirimbo z’Imana. Nyuma yaje gutangaza ko agiye kujya akora n’indirimbo zisanzwe.

Abakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda, bavuga ko ijwi rya Nyamitali riri mu majwi meza abereye indirimbo zo mu njyana ya RnB.

Ubuhanga bwe kandi, ni nabwo bwatumye abasha kwitabira irushanwa rya Tusker Project fame 6 aho yavuyemo ategukanye igihembo ariko mu by’ukuri yagerageje.

Uyu muhanzi kandi ajya akora indirimbo za Gakondo harimo nk’indirimbo yise ‘Zaninka’ asa n’uwasubiyemo agashyiramo n’amagambo y’ icyongereza.

Nubwo adakunda gukinwa cyangwa ngo usange ibihangano bye byarasabagiye hose, ubuhanga agaragaza dusanga bushobora kuzatuma ibendera ry’u Rwanda rizamuka mu gihe rukana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .