00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamitari yakomeje mu irushanwa rya TPF6

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 10 November 2013 saa 02:43
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2013, mu marushanwa ya TPF6 ari kubera muri Kenya hatangajwe ko abahanzi Patrick Nyamitari w’u Rwanda, Sitenda wa Uganda na Nyambura wa Kenya bakomeza.
Kuri uyu mugoroba, uwitwa Bior wo muri Sudani y’Amajyepfo we yahise asezererwa.
Aba bakaba ari abahanzi bari bari ku rutonde rw’abagombaga kuvamo umwe usezererwa hashingiwe ku watowe cyane n’icyemezo cy’abagize akanama nkemurampaka.
Uko igitaramo cyagenze…
Aba bahanzi baririmbye bari basabwe gukora (...)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2013, mu marushanwa ya TPF6 ari kubera muri Kenya hatangajwe ko abahanzi Patrick Nyamitari w’u Rwanda, Sitenda wa Uganda na Nyambura wa Kenya bakomeza.

Kuri uyu mugoroba, uwitwa Bior wo muri Sudani y’Amajyepfo we yahise asezererwa.

Aba bakaba ari abahanzi bari bari ku rutonde rw’abagombaga kuvamo umwe usezererwa hashingiwe ku watowe cyane n’icyemezo cy’abagize akanama nkemurampaka.

Uko igitaramo cyagenze…

Nyamitari yakomeje muri TPF6

Aba bahanzi baririmbye bari basabwe gukora cyane bagakosora ibyo babwiwe mu miririmbire yabo, ari nacyo cyari cyarabashyize ku rutonde rw’abagombaga gukurwamo umwe usezererwa.

Umuhanzi Patrick Nyamitari w’u Rwanda niwe wafunguye igitaramo aririmba indirimbo Number One ya John Legend.

Abagize akanama nkemurampaka bavuze ko Nyamitari yaririmbye neza iyi ndirimbo banamushimira kuba yitaye ku ijwi rye cyane ari nabyo yari yabuze ubushize bigatuma ajya kuri uru rutonde.

Bagendeye ku izina ry’iyi ndirimbo nawe bamubwiye ko akiri ku isonga.

Sitenda wo muri Uganda niwe wakurikiyeho nuko aririmba indirimbo Bittersweets ya Fantasia.

N’ubwo uyu mukobwa yagaragaje ko adashabutse cyane mu itangira ry’iri rushanwa, kuri iyi nshuro yaririmbye mu ijwi rikomeye cyane anagaragaza ko yifitiye icyizere ku rubyiniro abantu benshi bishimira uko yaririmbye, nk’uko urubuga rwa TPF6 rwabyanditse.

Bior, wasezerewe wo muri Sudani y’Amajyepfo niwe waje kuririmba, aririmba indirimbo “She Ain’t You” ya Chris Brown.

Uyu musore ukunzwe cyane, yongeye kugaragarizwa ko yishimiwe n’abantu benshi, ariko biba iby’ubusa kuko ijwi rye atarikosoye mu miririmbire ye nk’uko yari yabisabwe. Gusa yaririmbye neza kurusha igitaramo cyabanje.

Uwashoje ni Nyambura waririmbye indirimbo Cheaters Prayer ya Chris Martin. Uyu nawe yaririmbye neza kurusha ubwa ubushize. Yakosoye cyane ijwi rye, ari nabyo byari byamushyize mu bashoboraga gusezererwa.

Ku musozo w’igitaramo hatangajw eko abahanzi batatu (Patrick, Sitenda na Nyambura) bakomejza naho Bior agataha.

Kuri iki cyumweru abahanzi basigaye mu irushanwa baraza kuririmba, igitaramo kiri buce kuri Citizen TV guhera saa kumi n’ebyiri (6pm) zo mu Rwanda.

Amwe mu mafoto y’iki gitaramo:

Umuhanzi Bior wo muri Sudani y'Amajyepfo wasezerewe muri TPF6
Umugandekazi Sitenda waririmbye Bittersweets ya Fantasia

Reba ubuzima bwa buri munsi aba bahanzi babayemo:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .