00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamitari yashyizwe mu bashobora gusezererwa muri TPF6

Yanditswe na

Munyentwaeri Patrick

Kuya 4 November 2013 saa 09:11
Yasuwe :

Nyuma yo kugaragaza ubuhanga bwinshi kuva aya marushanwa yatangira, umuhanzi nyarwanda Patrick Nyamitari, wanahabwaga amahirwe menshi n’abagize akanama nkemurampaka, kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo yahamagawe muri bane bakemangwa (probation) bagomba kubanza gutorwa cyane n’abafana babo kugira ngo hamenyekane ugomba gusezererwa muri bo.
Nubwo Nyamitari yagaragaye mu bagomba gukora cyane kugira ngo badasezererwa mu irushanwa ku Cyumweru gitaha tariki 10 Ugushyingo, kuri Phionah, nawe (...)

Nyuma yo kugaragaza ubuhanga bwinshi kuva aya marushanwa yatangira, umuhanzi nyarwanda Patrick Nyamitari, wanahabwaga amahirwe menshi n’abagize akanama nkemurampaka, kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo yahamagawe muri bane bakemangwa (probation) bagomba kubanza gutorwa cyane n’abafana babo kugira ngo hamenyekane ugomba gusezererwa muri bo.

Nubwo Nyamitari yagaragaye mu bagomba gukora cyane kugira ngo badasezererwa mu irushanwa ku Cyumweru gitaha tariki 10 Ugushyingo, kuri Phionah, nawe uhagarariye u Rwanda, siko bimeze kuko yabashije gukomeza muri barindwi badakemangwaho n’agatsinda nkemurampaka, nyuma yo kwigaragaza mu ndirimbo “Halo” ya Beyoncé.

Nyamitari yahabwaga amahirwe n’abagize akanama nkemurampaka ariko bigaragara ko agisabwa izindi mbaraga kugira ngo yigarurire iitima y’abitabiriye ibirori by’irushanwa rya Tusker Project Fame 6 n’abarikurikiranira hirya no hino mu bitangazamkuru bitandukanye.

Phionah wabashije gukomeza mu irushanwa yagaragaje imbaraga no gushabuka ku rubyiniro kurusha kwigaragaza nk’uzi kuririmba gusa atabyina.

Patrick Nyamitari ku rutonde rw'abahanzi bane bashobora gusezererwa vuba muri TPF^

Igitaramo cyari cyatangijwe n’abahanzi cumi n’umwe bari muri iri rushanwa bose baririmba, abagize akanama nkemurampaka bazwi nka Ian Mbuga, Juliana n’uwingijye muri aka kanama vuba aha Atemi Oyungu waje asimbuye Hermy.

Kuri probation, Nyamitari ari kumwe na Nyambura wo muri Kenya, Sitenda wo mu gihugu cya Uganda na Bior wo muri Sudani y’Amajyepfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .