00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamitari yatangiye gukorana n’inzu ikomeye muri Kenya

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 31 January 2018 saa 12:15
Yasuwe :

Umuririmbyi Patrick Nyamitari wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana nyuma akaza no kuririmba indirimbo zisanzwe, ari kwagura ibikorwa bye bya muzika mu mikoranire mishya yatangiye n’ikigo gikomeye muri Kenya.

Nyamitari ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite ubuhanga budasanzwe n’umwimerere mu miririmbire, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka "Uri Imana", "Niwe Mesiya" "Iwacu", "Nta herezo", "Menya Ibanga", "Sinsiganwa" n’izindi zakunzwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Nyamitari yavuze ko amaze amezi abiri mu mikoranire n’ikigo cy’Abanya-Kenya kitwa More Media cyagutse gikora ibikorwa bitandukanye byo kwamamaza, gutegura film ndetse kikagira n’inzu ifasha abahanzi mu bijyanye n’ubujyanama.

Yavuze ko afite imishinga myinshi ikomeye ari gutegura gukorana n’iyo nzu gusa ngo muri Kenya si ho yifuza kugarukira ahubwo arashaka gukora umuziki uzasakara ukamenywa na benshi no mu bindi bihugu.

Mu bikorwa by’umuziki akorera muri Kenya, yahereye ku ndirimbo yise "Wallah" ibara inkuru y’urukundo ku gisigo umusore yabwira umukobwa akunda amutaka amutaka. Izakurikirwa n’izindi zizabanziriza album ateganya gusohora yise "Blind Audition".

Yagize ati "Ikigo cyitwa More Media nicyo cyampamagaye ngo dukorane nyuma yo gukunda impano yanjye n’umuziki nkora. Imishinga ni myinshi. Nk’uko mpereye kuri ’Wallah’, hari indirimbo nyinshi nteganya gusohora muri uyu mwaka, gukora ibitaramo, collabos, EP (indirimbo nke ziteguza album), album ubwayo, kuyimurika, hagati aho ariko nzaba narasohoye indirimbo zitandukanye ukwazo."

Nyamitari yemeza ko mu mezi arenga abiri amaze muri Kenya akomeje kuhigira amasomo menshi atandukanye ajyanye n’umuziki. Ngo yifuza kunoza imyandikire y’indirimbo ze, uko aririmba mu kuzitunganya, uko agaragara iyo aririmba ku rubyiniro, imivugire ndetse n’uko akwiye kuba agaragara mu myambarire n’ibindi byose bijyana n’umwihariko wo kuba umuhanzi w’icyitegererezo.

Ati "Ndahigira ibijyanye n’uko abandi banyamuziki bakora. Ndiho ndagura muzika yanjye ngo igere kure hashoboka mbese ndagura imipaka yawo. Nifuza kuzaba umunyamuziki uzwi birushije ibimenyerewe kandi ukora mu buryo buhoraho."

Ku bijyanye n’umwanzuro wo kuzagaruka mu Rwanda cyangwa gukomereza ibikorwa muri Kenya n’ahandi, Nyamitari yavuze ko bizaturuka ku mikoranire afitanye n’inzu bari gukorana muri Kenya.

Nyamitali avuga ko amaze kwiga byinshi bizamufasha kuzamura muzika ye

Nyamitari asanzwe ari umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu kuririmba mu Rwanda, Mu 2013 yitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryamufashije kugaragaza ubuhanga muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nyamitari avuga ko amaze kwiga byinshi bizamufasha kugeza umuziki akora ku rundi rwego

Amashusho y’indirimbo "Wallah" Nyamitari yakoze nyuma yo gutangira gukorera umuziki muri Kenya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .