00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Nyamitali yarangije kaminuza

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 5 March 2014 saa 08:31
Yasuwe :

Umuririmbyi Patrick Nyamitali yinjiye ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda barangije icyiciro cya 2 cya kaminuza, dore ko ku Cyumweru tariki 02 Werurwe 2014 ari umwe mu banyeshuri 527 bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangiza kaminuza mu mwaka w’amashuri 2012-2013 muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA) bakunze kwita i Mudende. Patrick Nyamitali, umuririmbyi wamenyekanye mu ndirimbo z’Imana akaza no kujya mu zisanzwe, arangije nyuma y’iminsi mike avuye mu irushanwa rya (...)

Umuririmbyi Patrick Nyamitali yinjiye ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda barangije icyiciro cya 2 cya kaminuza, dore ko ku Cyumweru tariki 02 Werurwe 2014 ari umwe mu banyeshuri 527 bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangiza kaminuza mu mwaka w’amashuri 2012-2013 muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA) bakunze kwita i Mudende.

Patrick Nyamitali, umuririmbyi wamenyekanye mu ndirimbo z’Imana akaza no kujya mu zisanzwe, arangije nyuma y’iminsi mike avuye mu irushanwa rya Tusker Project fame 6 atabashije gutsinda.

Muri AUCA, Nyamitali yize ibijyanye n’icungamutongo.

Mu kiganiro IGIHE iheruka kugirana n’umujyanama we, yatangaje ko mu minsi ya vuba Nyamitali azatangira kugeza hanze ibihangano bishya ndetse anafite gahunda yo kumurika album nshya muri uyu mwaka wa 2014.

Aganira na IGIHE, Nyamitali yavuze ko yashimishijwe no kuba arangije kaminuza. Ati: “Najyaga nsaba Imana kumfasha nkarangiza kwiga none birabaye. Ubu ngiye kubona umwanya uhagije wo kwita kuri muzika yanjye,”

Uyu mwaka uri guhira abahanzi mu bijyanye n’amasomo dore ko umuririmbyi Patient Bizimana nawe aheruka kurangiza Kaminuza mu ishami ry’imari hamwe na DJ Pius wo mu itsinda rya “Two4Real” we warangije mu ishami ry’amategeko.

Kurangiza amashuri ku bahanzi bo mu Rwanda bishobora bake, kuko abenshi bagiye barangwa no gucikiriza amasomo yabo, mu byiciro bitandukanye, ndetse hakaba hari n’abatarabashije kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .