Umuhanzi Patrick Nyamitali wamenyekanye cyane mu ndirimbo Ni we Mesiya yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sinsiganwa’ yatunganyijwe na Rday.
Mu kiganiro Patrick Nyamitali yagiranye na IGIHE , yavuze ko ari ubwa mbere mu mateka y’umuziki we ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye byihuse agereranyije n’uko yakoraga mu myaka yashize.
Nyamitali ati, “Bitandukanye cyane n’uko nakoraga amashusho y’indirimbo zanjye , iyi niyo ya mbere nshyize hanze byihuse. Mbere nakoraga audio hagashira byibuze nk’amezi abiri cyangwa arenga ntarakora video ariko iyi nyishyize hanze vuba nk’uko nari nabisezeranyije abafana banjye”
Nyuma ya Sinsiganwa, Patrick Nyamitali ngo nta guhunda afite yo gusubira inyuma mu muziki ahubwo ngo agiye gukora uko ashoboye utere imbere mu buryo bushoboka bwose.
Ati, “Nta gahunda mfite yo gusubira inyuma nk’uko nabivuze mu minsi ishize. Ngiye gukora cyane kandi ndi gukorera muri conditions nziza zituma ntera imbere. Ibikorwa byiza kuruta iyi ndirimbo birahari kandi nzagenda mbigeza ku bafana banjye buhoro buhoro”
Nyamitali Patrick yijeje abafana be kubagezaho izindi ndirimbo nshya afite mu nzu zitunganya umuziki.
Yashimiye byimazeyo abamufashije bose muri uyu mushinga w’indirimbo harimo Producer Pastor wayikoze mu buryo bw’amajwi , Rday yatunganyije amashusho yayo n’itangazamakuru muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO