00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Nyamitali yasohoye indirimbo nshya, asezeranya kudasitara udutsinsino

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 4 August 2014 saa 10:07
Yasuwe :

Patrick Nyamitali, umuririmbyi w’umunyarwanda uheruka kwitabira irushanwa rya Tusker Project Fame ntabashe kuritsindira, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yitwa ‘Sinsiganwa’, anatangaza ko agiye gukomeza urugendo rwe muri muzika ubudasubira inyuma.
Kanda hano wumve ’Sinziganwa’ ya Nyamitali
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2013 ubwo Nyamitali yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame, Nyamitali ntabwo yakunze kwigaragaza ndetse iyi ndirimbo niyo ya mbere asohoye kuva icyo gihe.
Kutigaragaza (...)

Kutigaragaza cyane ku bahanzi bakubutse muri Tusker byagiye bivugwa kuri benshi banyuze muri iri rushanwa ariko Nyamitali we avuga ko kuri ubu yamaze kwitegura.

Avuga ku byari bimuhugije byatumye asa n’utigaragaza cyane mu muziki, Nyamitali yatangaje ko hari gahunda ndende yarimo ategura ariko igihe kigeze ngo yerekane ibyo yari ahugiyemo.

Yagize ati: “Mu by’ukuri nari maze iminsi ntigaragaza cyane muri muzika bitewe na gahunda z’umuziki wanjye nari ngishyira ku murongo. Navuga ko ubu namaze kunoza gahunda iri imbere ndetse iyi ndirimbo izaherekezwa n’ibindi bikorwa byinshi namaze gutegura”

Nyamitali yakomeje avuga ko byinshi mu bikorwa ari gutegura ari kwifashisha ubumenyi yarahuye muri Tusker yitabiriye.

Agira ati, “Nyuma yo kuva mu irushanwa rya Tusker Project Fame mu 2013, byamfashe umwanya munini wo kunoza imikorere ngendeye ku bumenyi n’inama twahawe ubwo twari muri Kenya, icyo ni kimwe mu byatumye mbanza kwisuganya, gusa kuri ubu navuga ko iki ari cyo gihe ngo Abanyarwanda n’abakunzi ba muzika babone ibihangano n’ibitaramo bya Patrick Nyamitali ubudasubira inyuma na rimwe. Hari ibikorwa byinshi ndimo gutegura birimo imishinga y’indirimbo natangiye hambere yenda kugera ku musozo, hari kandi amashusho y’indirimbo zitandukanye hamwe no guteganya gukorana n’abandi bahanzi batandukanye, ibi bizanajyana no gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa.”

Indirimbo ‘Sinsiganwa ya Nyamitali iri mu njyana ya RnB/Pop asanzwe amenyereweho cyane. Yakozwe na Producer Pastor P.

Nyamitali ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu kuririmba. Yatangiye muzika yibanda ku ndirimbo z’Imana nyuma aza no kuririmba indirimbo zisanzwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .