00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Nyamitari akeneye ubufasha bw’Abanyarwanda muri TPF6

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 5 December 2013 saa 05:01
Yasuwe :

Mu minsi itatu izaza, ni bwo hazamenyeka uzaba yatsindiye irushamwa rya Tusker Project fame 6, Umunyarwanda Patrick Nyamitari akaba ari we Munyarwanda usigayemo muri bane bari bagiyeyo.
Gutora Nyamitari ni ukwandika TUSKER 9 ukohereza kuri +254739966811
Patrick Nyamitari w’imyaka 27 ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nka, « Iwacu », « Uri Imana « n’izindi. Ubu arahabwa amahirwe n’abafana batora ku rubuga rwa ‘internet’ aho ari ku mwanya wa gatatu mu majwi. (...)

Mu minsi itatu izaza, ni bwo hazamenyeka uzaba yatsindiye irushamwa rya Tusker Project fame 6, Umunyarwanda Patrick Nyamitari akaba ari we Munyarwanda usigayemo muri bane bari bagiyeyo.

Gutora Nyamitari ni ukwandika TUSKER 9 ukohereza kuri +254739966811

Nyamitari asanzwe ari umuhanzi w'umuhanga

Patrick Nyamitari w’imyaka 27 ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nka, « Iwacu », « Uri Imana « n’izindi. Ubu arahabwa amahirwe n’abafana batora ku rubuga rwa ‘internet’ aho ari ku mwanya wa gatatu mu majwi.

Kugeza ubu Hisia wo muri Tanzania ni we wa mbere n’amajwi ya 47,97%, ku mwanya wa kabiri hari umukobwa w’imyaka 21 wo muri Uganda n’amajwi ya 21,91%, naho Nyamitari aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 17,76%.

Ibi byerekana ko Abanyarwanda bagomba gushyira imbaraga nyinshi mu gutora umuvandimwe wabo akazabahesha ishema atsinda Tusker ya gatandatu ku wa gatandatu tariki ya karindwi Ukuboza 2013 akazamura ibendera ry’u Rwanda muri Kenya.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo umunyarwanda Alpha Rwirangira yatsinze Tusker Project Fame 3 ahesha ishema Abanyarwanda ubwo. Rwirangira yavuze ko yabifashijwe n’Abanyarwanda bose muri rusange kuko bashyize hamwe bakamutora, ibi bikaba bitanga icyizere ko Abanyarwanda baramutse bashyize hamwe bagatora Nyamitari ashobora gutsinda.

Indirimbo Heal The World ya MJ yasubiwemo na Nyamitari:

Tubibutse ko gutora Patrick Nyamitari ari ukwandika TUSKER 9 ukohereza kuri +254739966811. Ushobora kandi kongerera amahirwe Patrick Nyamitari ukanze hano, hanyuma ukamutora cyangwa nanone ugakanda hano kugira ngo umwongerere amahirwe yo kwegukana kiriya gihembo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .