00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TPF6: Patrick Nyamitali na Nyambura wo muri Kenya beretswe umuryango

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 8 December 2013 saa 09:04
Yasuwe :

Mbere ho amasaha make ngo ngo hamenyekane uwegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame 6, Umunyarwanda Patrick Nyamitali n’Umunyakenyakazi Nyambura basezerewe mu irushanwa kuwa Gatandatu.
Byatunguye benshi kuko byari byitezwe ko hasezererwa umwe ariko abakemurampaka batangaje ko babiri berekwa umuryango.
Patrick niwe Abanyarwanda bari batezeho amahirwe dore ko hirya no hino mu bashishikarizwaga kumutora ngo yegukane miliyoni 6 z’Amashikingi ya Kenya ariko amahirwe ntiyamusekeye nubwo (...)

Mbere ho amasaha make ngo ngo hamenyekane uwegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame 6, Umunyarwanda Patrick Nyamitali n’Umunyakenyakazi Nyambura basezerewe mu irushanwa kuwa Gatandatu.

Byatunguye benshi kuko byari byitezwe ko hasezererwa umwe ariko abakemurampaka batangaje ko babiri berekwa umuryango.

Patrick niwe Abanyarwanda bari batezeho amahirwe dore ko hirya no hino mu bashishikarizwaga kumutora ngo yegukane miliyoni 6 z’Amashikingi ya Kenya ariko amahirwe ntiyamusekeye nubwo abakemurampaka bamushimaga ko ari umuhanga mu kuririmba.

Agahinda kari kose Patrick amaze gusezererwa

Umunyakenyakazi Nyambura nawe yashyizwe kenshi mu bashobora kwirukanwa ariko akarusimbuka, ariko ijoro ryo kuwa Gatandatu nturyamuhiriye.

Nubwo yafatwaga nk'umuhanga mu bakobwa bari basigaye, Nyambura yasezerewe

Biteganyijwe ko irushanwa rya Tusker Project Fame 6 risozwa kuri iki Cyumweru ahaza kumenyekana uwegukanye miliyoni 5 z’Amashilingi ya Kenya hagati ya Amos&Josh (Kenya), Hisia (Tanzania), Hope (Burundi) na Daisy (Uganda).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .