00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamitari asanga ibihangano bitanga ihumure ari ingenzi

Yanditswe na

KANYAMIBWA Patrick

Kuya 17 April 2012 saa 08:17
Yasuwe :

Ubwo twaganiraga n’umuhanzi Patrick Nyamitari, umwe mu bahanzi bigaragaza kenshi, yadutangarije ko kuri we aha agaciro kanini amagambo aba agize ibihangano bye.
Yagize ati: “Buri ndirimbo yanjye iba ifite agaciro kanini akenshi kaba kihishe mu magambo ayigize imbere.”
Nyamitari yakomeje adutangariza ko indirimbo ze hafi ya zose ariwe uzihimbira kandi akaziha umwanya munini iyo azihimba, kuko haba hari impamvu yazihimbye.
Ati: “Kuririmba neza ni ubuhanga ni byiza cyane kandi nabyo mbiha (...)

Ubwo twaganiraga n’umuhanzi Patrick Nyamitari, umwe mu bahanzi bigaragaza kenshi, yadutangarije ko kuri we aha agaciro kanini amagambo aba agize ibihangano bye.

Yagize ati: “Buri ndirimbo yanjye iba ifite agaciro kanini akenshi kaba kihishe mu magambo ayigize imbere.”

Nyamitari yakomeje adutangariza ko indirimbo ze hafi ya zose ariwe uzihimbira kandi akaziha umwanya munini iyo azihimba, kuko haba hari impamvu yazihimbye.

Ati: “Kuririmba neza ni ubuhanga ni byiza cyane kandi nabyo mbiha umwanya wabyo gusa burya biraryoha yo uririmba neza kandi no mu ndirimbo uririmba harimo ubutumwa bwiza kandi busobanutse, bunoroheye buri wese kubwumva”. Ayo ni amagambo ya Nyamitari.

Amaze gusohora indirimbo ebyiri aherutse gusohora amajwi n’amashusho yazo, zikaba zinari kuri Youtube kuri internet ziboneka:
Amwe mu magambo y’indirimbo twigire ku mateka yagize ati: “Oya ntibikimeze bityo, Abanyarwanda twarahagurutse ngo twiyubakire u Rwanda, igihe twataye kirahagije, nitwigire ku mateka.”

Akomeza agira ati: “Kuki nakumva ko Mwene Adamu nkanjye yamenyera byose kugeza aho numva ari we kamara ngo mbeho ngahora nteze ibiganza ngo ampe akangenera uko ashaka ngo ni umugiraneza?”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .