00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 23 October 2013 saa 06:00
Yasuwe :

Umuhanzi Patrick Nyamitari, uri mu marushanwa ya TPF6, umuziki usanzwe ari kimwe mu bice bimugize, kuko ubuzima bwe ahanini burangwa no kuririmba, no guhanga.
Nyamitari yavutse kuwa 16 Kanama 1986, avukira mu Majyepfo y’u Rwanda, mu Mujyi Huye.
Nyamitari ni bucura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.
Mu muryango we haranzwe mo gukunda muzika cyane mubo bava inda imwe nka mukuru we akurikira wigeze kuba mu itsinda ribyina injyana zigezweho ndetse na Mushiki we wakunze (...)

Umuhanzi Patrick Nyamitari, uri mu marushanwa ya TPF6, umuziki usanzwe ari kimwe mu bice bimugize, kuko ubuzima bwe ahanini burangwa no kuririmba, no guhanga.

Nyamitari aririmba muri Serena Hotel; yakuze ari umuhanga mu kuririmba

Nyamitari yavutse kuwa 16 Kanama 1986, avukira mu Majyepfo y’u Rwanda, mu Mujyi Huye.

Nyamitari ni bucura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Mu muryango we haranzwe mo gukunda muzika cyane mubo bava inda imwe nka mukuru we akurikira wigeze kuba mu itsinda ribyina injyana zigezweho ndetse na Mushiki we wakunze kubyina mu matorero ndanga muco.

Ku myaka itandatu y’amavuko nibwo yatangiye kwiyumvamo muzika, akakunda kubyina no kuvuza ingoma mu itorero ry’abana bato babyinaga imbyino gakondo muri kiriziya Gatolika ya mutagatifu Karoli Rwanga i Nyamirambo.

Nyamitari, wakuze ari umuhanga cyane mu ishuri, yize mu kigo cy’amashuri abanza cya Cyivugiza.

Nyamitari akeneye gushyigikirwa na buri wese mu marushanwa ahagarariyemo u Rwanda ya TPF6

Ku ishuri kandi yamenyekaniye cyane ku buryo yakundaga kuririmba yigana indirimbo yumvaga kuri Radio akunda kubyina kinyarwanda akanakunda Kiliziya cyane.

Patrick Nyamitari yiyumvisemo impano yo kuririmba cyane ageze mu mashuri yisumbuye, mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Andereya, aho yakundaga kuririmbira abanyeshuri n’abarezi mu birori bitandukanye byabahuje.

Benshi bakishimira ijwi rye ryiza n’ubuhanga budasanzwe yabaga afite mu kuririmba indirimbo zitandukanye z’abahanzi b’ibyamamare ku isi.

Yakunze no kwitabira amarushanwa y’ururimi rw’Igifaransa yategurwaga n’inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa (Centre Culturelle franco-Rwanda) aho yagiye agira umwanya ushimishije cyane koko we yarushanwaga mu buryo bw’imivugo (poesie) no kuririmba.

Uhereye i bumoso ni Nyamitari, Jules Sentore na Fireman

Muri icyo gihe kandi ni nabwo yatangiye guhimba indirimbo ze bwite zari ziganje mo iz’urukundo ndetse n’ubuzima bw’urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye.

Yaje kwinjira mu itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Sky Winds, ririmba indirimbo zijyanye n’iyobokamana ryari rigizwe n’abasore bane aba uwa gatanu muri ryo, iri tsinda naryo ryari rikunzwe cyane cyane mu bigo binyuranye by’amashuri yisumbuye ndetse no mu matorero y’abadiventiste b’umunsi wa 7 abenshi bakaribyinirira akazina ka ‘Boys 2 Men of Rwanda’ kubera ubwiza bw’uruhurirane rw’amajwi yabo meza bahuzaga bagakumbuza benshi itsinda ry’abaririmbyi b’Abanyamerika ryamamaye cyane rya ‘Boys 2 Men’.

Ahagana mu myaka ya za 2006 Patrick Nyamitari yatangiye kwiyambazwa n’abahanzi batandukanye bari bamaze kwigaragaza mu ruhando rwa Muzika nyarwanda nka Mani Martin banafatanije cyane mu rugendo rwa muzika bakaba n’inshuti zikomeye mu buzima busanzwe, Nirere Shanel, Alex Dusabe, Richard Nick Ngendahayo, n’abandi benshi bagiye bamwiyambaza mu buryo bw’amajwi aherekeza (back up vocals).

Yaje kugaragaza ubuhanga bwe kuri rubanda nyamwinshi ubwo hibukwaga ku nshuro ya15 Jenoside yakorewe abatutsi ijwi rye ryumvukanye rinakundwa na benshi mu ndirimbo ‘Never Again’ yahuje abahanzi bo mu rwanda n’abakomoka mu bihugu byose byo mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse na ‘Twibuke Twiyubaka’ y’abahanzi b’Abanyarwanda akaba yarabashije kugaragara muri izo ndirimbo abifashijwe mo n’umucuranzi, akaba n’inararibonye mu gutunganya muzika mu Rwanda Aaron Nitunga nawe wari umaze kumubonamo impano idasanzwe.

Nyamitari yahamagawe mu bahanzi 20 bakunzwe kurusha abandi mu marushanwa ya PGGSS II

Patrick Nyamitari abifatanije no kwiga kaminuza mu mwanya we mutoya cyane yahariraga muzika yagiye asohora indirimbo zitandukanye zijyanye n’iyobokamana nka ‘Niwe Mesiya’, ‘Uri Imana’ n’izindi zagiye zikundwa cyane.

Mu mwaka wa 2012, ubwo yasatiraga isozwa icyiciro cya 2 cya Kaminuza muri (Adiventist University of Central Africa (AUCA)) mu ishami ry’icungamari n’ikoranabuhanga, Nyamitari yaje gutekereza ko yakora ubuhanzi nk’umwuga, ndetse akanakora muzika ikubiyemo ubutumwa bukora ku buzima bw’abantu muri rusange nk’uko yabikoraga agitangira kuririmba.

Nibwo yasohoraga indirimbo “Nta Herezo”, “Africa”, “Who We Are” n’izindi.

Bidatinze yahise aza ku rutonde rw’abahanzi 20 bakunzwe cyane muri uwo mwaka batowe n’akanama kahuje abakora itangazamakuru rishingiye ku myidagaduro hagamijwe gutoranya abazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na BRALIRWA.

Umuhanzi Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana

Aha ntibyavuzwe ho rumwe na benshi mu batarigeze bamenya uko uyu muhanzi yatangiye ubuhanzi bwe, benshi mu bamumenye aririmba mu nsengero ntibiyumvishaga ko yaririmba indirimbo zitari izihimbaza Imana, bamwe babyise kugwa, kuva ku mana n’ibindi n’ibindi.

Gusa abamuzi hambere mu itangira rye aririmba iz’ubuzima busanzwe cyane zibandaga ku rukundo rwa babiri nabo babifashe nk’ibisanzwe baranabyishimira cyane ko benshi bemeza ko uyu musore afite ijwi ryiza cyane n’ubuhanga mu kuririmba ku buryo akwiye kuririmba ubutumwa butandukanye bwa bose butibanda ku murongo umwe gusa,

Patrick Nyamitari yinjiye mu irushanwa rya Tusker Project Fame ku nshuro yaryo ya 6, iri rushanwa rihuza abaririmbyi baturuka mu bihugu bya Afurika y’uburengerazuba Urwanda,Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Amajyepfo, rigamije guhishura impano zabo no kubafasha kuzimenyekanisha ku isi hose.

Ku munsi wa mbere w’irushanwa Patrick niwe Munyarwanda rukumbi winjijwe muri Academy adashidikanijweho n’akanama nkemurampaka karyo, uzatsinda Tusker Project Fame 6.

Nyamitari aririmbana na Mani Martin

azahembwa miliyoni eshanu z’amashilingi ya kenya (5 000 000 ksh) ahwanye na miliyoni mirongo itatu n’eshanu z’amanyarwanda (35 000 000frw) anasinyane kontaro n’ikompanyi mpuzamahanga itunganya musika ya (Sonny Universal).

Patrick ni umwe mu banyarwanda babiri gusa basigaye muri iri rushanwa we na Phionah Mbabazi.

Nyamitari akeneye ubufasha bwa buri munyarwanda wese kugira ngo abashe gutahana iki gihembo mu Rwanda.

Nyamitari asubiramo indirimbo Hel The World ya Michael Jackson:

Mu ikorwa ry’iyi nkuru turashimira byimazeyo abadufashije, barimo Mani Martin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .