00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafiki arashinjwa ubwambuzi bw’amafaranga ibihumbi 900

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 June 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Mazimpaka Rafiki uzwi nka Rafiki Coga , umwe mu bahanzi icumi bahatanira PGGSS ku nshuro ya Gatanu, arashinjwa kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900 bivugwa ko yagombaga kuyaha manager we bakoranaga mbere yo kwinjira mu irushanwa.

Robert Kajuga wakoranaga bya hafi na Rafiki mu minsi yatambutse yabwiye IGIHE ko umwuka utari mwiza hagati ye n’umuhanzi yakurikiraniraga inyungu kuva muri 2013 ndetse akaba amushinja ubwambuzi.

Uyu musore wakoranaga na Rafiki asa n’ufite inshingano za manager, ngo yari afitanye amasezerano na Rafiki yo kujya amufasha mu imenyekanisha n’iyamamaza bikorwa bye hanyuma ku musaruro wa buri gikorwa akagenerwa 30% by’amafaranga yinjiye ku mufuka w’uyu muhanzi.

Yagize ati “Njye natangiye gukorana na Rafiki muri za 2013, murabyibuka icyo gihe Rafiki yari asa n’uwazimye […] nasanze asa n’uwacitse intege burundu mu muziki ku buryo yashoboraga no kuva mu muziki. Naramufashije ndongera musubiza mu kibuga turakora kandi hari byinshi yagezeho”

Yongeyeho ati “Mu masezerano nagiranye na we, twari twaremeranyije ko nzajya mfata 30% by’amafaranga azajya abona kuri buri kazi nazanjye cyangwa we yazanye.”

Uyu musore avuga ko yashenguwe bikomeye no kuba Rafiki yaramaze kwinjira muri PGGSS agahita amutera umugongo kandi nyamara mbere barasangiraga akabisi n’agahiye bakiri mu bukene.

Robert Kajuga avuga ko mu mezi atatu Rafiki amaze ahembwa miliyoni buri kwezi amurimo umwenda w’amafaranga 900,000. Kuri miliyoni Rafiki ahembwa, uyu musore ngo yagakwiye kujya afataho ibihumbi 300 bagendeye ku masezerano bari bafitanye

Yagize ati “ Igitangaje ni uko yanyihindutse ku munota wa nyuma abonye yinjiye muri Guma Guma […] ni njye wamufashije kwinjira mu irushanwa ariko aho abantu babera babi, amaze kugeramo ntiyongeye no kwitaba telefone yanjye, n’iyo mpamagaye umugore we ntanyitaba, bancisha hirya bakancisha hino, ubu amezi atatu arashize Rafiki ahembwa nta n’igiceri yampaye”

Ku ruhande rwa Rafiki ushinjwa ubwambuzi, yasobanuye neza ko uyu Robert Kajuga batakoranaga nka Manager ndetse ngo nta sezerano na rimwe bigeze bagirana bityo akaba atumva impamvu amwishyuza ayo mafaranga 900,000.

Yagize ati “Murabizi, Guma Guma ni irushanwa abantu bakeka ko umuhanzi urimo aba afite amafaranga atabarika, ariko sibyo, buriya ariya mafaranga ni make. Uriya mutype [musore] na we wasanga akeka ko mfite ahantu ncukura amafaranga kandi wapi. Ayo mafaranga nyishyuza sinzi impamvu yayo kuko nta masezerano mfitanye na we”

Ngo Rafiki acyinjira mu irushanwa yahise atera umugongo uwo baruhanye

Yongeraho ati “Aza kundeba bwa mbere naramubwiye nti genda ukore, shyiramo ingufu turebe ko hari icyo bizatanga, akantu nikaza nzajya nkumenya. Namuhaga amafaranga nkamuha indirimbo akayijyana ku maradiyo ariko nta n’umusaruro byanzaniye kuko ntizacurangwaga. Nonese ubwo yakoze akahe kazi?”

Rafiki kandi yahindukiranye uyu musore umushinja ubwambuzi na we amushinja ubuhemu no kwangiza izina rye. Ngo Robert Kajuaga yateguraga ibitaramo akabyitirira Rafiki yarangiza agahamagara abahanzi abasaba kuza gufasha umuhanzi wabo[Rafiki] nyamara undi atabizi.

Ati “Amakosa ni menshi na we arabizi, yangizaga izina ryanjye gusa. Nta kazi yakoze ku buryo yansaba ayo mafaranga yose, ahubwo yagakwiye kujya mu nkiko akareka kujya mu itangazamakuru”

Ubwambuzi ashinjwa Rafiki arabuhakana

Rafiki ushimangira ko ari umwami wa Coga Style, arasaba abakunzi be n’abamushyigikiye bose kudaha agaciro uwo mwenda ashinjwa ngo kuko ari ikinyoma cyateguwe n’uyu musore ugamije kumwicira izina gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .