00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafiki yamaze kwiha amahirwe mu bahanzi 10 bazahatanira PGGSS

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 3 March 2015 saa 10:34
Yasuwe :

Mazimpaka Rafiki uzwi cyane mu njyana ya ‘Coga’ yamaze kwiha amahirwe yo kuzagaragara mu bahanzi 10 bazahatanira Primus Guma Guma Super Star 5 ndetse n’igikombe akaba yiteguye kucyegukana.

Ashingiye ku mpamvu ze ndetse n’icyizere akura ku bafana be, ibikorwa n’uburyo umuziki we washinze imizi, Rafiki wiyita umwami wa Coga Style yahamirije IGIHE ko atagomba kubura mu bahanzi 10 bazatangazwa ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2015 ngo bahatanire PGGSS.

Yagize ati, “Imana yanshoboje kwinjira mu irushanwa izakomeza imfashe kandi ngere kure. nnizeye abafana banjye ko batazanteguha kuko bahora banshyigikiye kandi no kuba ndi mu irushanwa mfite injyana yanjye bwite bimpa icyizere”.

Yakomeje asobanura ko kuba ari muri 15 ntawe bahuje injyana birushaho kumuha icyizere kuko ntawe abona bahanganye. Nubwo bose ababonamo ubuhanga no kuba bafite uburyo bubatsemo amazina yabo, yiteguye kuzabereka igihandure akegukana igikombe.

Ati, “Twese turi abahanzi kandi buri we aririmba neza mu njyana ye. Icyiza ni uko ntawe duhuje injyana, ‘Coga’ ni umwihariko ni nayo ikwiriye igikosi”.

Rafiki avuga ko imyiteguro y’irushanwa ayigeze kure kandi yiteguye kuzashimisha abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.

Umuhanzi Rafiki yinjiye muri PGGSS ku munota wa nyuma ubwo yasimburaga Urban Boyz yari imaze kwivana mu irushanwa.

Rafiki umaze igihe kirekire mu muziki yakunzwe mu ndirimbo nka Gikomando, Igikosi, Igitwenge, n’izindi nyinshi. Yitabiriye PGGSS bwa mbere muri 2011, izindi nshuro zakurikiyeho ntiyagiye abona amahirwe yo guhatana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .