00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka urirenze Rafiki na Proffesor Jay bari mu mishinga yo gukorana indirimbo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 5 May 2015 saa 05:25
Yasuwe :

Mazimpaka Rafiki benshi bazi mu njyana ya Coga Style hashize umwaka yijeje abakunzi be indirimbo nshya azakorana na Proffesor Jay ariko amaso yaheze mu kirere.

Rafiki na Professor Jay bakoranye indirimbo bayita IGIKOSI ndetse iranakundwa cyane hano mu Rwanda, bidatinze mu ntangiriro za 2014 aba bombi bemera kongera guhurira mu yindi mishinga yo gukorana indirimbo none ubu umwaka urashize.

Mu kiganiro na IGIHE, Rafiki yasobanuye ko nubwo hashize igihe yijeje abafana be indirimbo ye nshya na Proffesor Jay ntarirarenga kuko uwo mushinga uracyahari nubwo wagiye uhura n’inzitizi ndetse no guhuza umwanya bikaba ingorabahizi.

Yagize ati, “Iyo gahunda irahari ntiravaho, Proffesor Jay yagiye agira akazi kenshi cyane ndetse akagira n’ubutumire mu bihugu byo hanze bituma guhuza bigorana ariko ndateganya ko nyuma y’iri rushanwa rya PGGSS ndimo nzajya Tanzania kumureba”.

Rafiki yakomeje asobanura ko nubwo indirimbo ye na Proffesor Jay isa nk’iyaheze ishyanga bitababuza kuvugana,kugurana ibitekerezo no gufashanya mu buzima busanzwe kuko ari inshuti.

Ati, “Njye na Professor Jay turi inshuti, nubwo uyu mushinga wacu usa nuwatinze ntibitubuza kungurana ibitekerezo, no gufashanya mu buzima busanzwe. Nyuma indirimbo twakoranye muri 2008 yabaye ipfundo rikomeye ry’ubucuti kandi mpamya ko niyo tuzakora izangira ingaruka nziza muri East Africa”.

Mu mwaka wa 2008 nibwo Rafiki na Proffesor Jay bakoranye indirimbo IGIKOSI irakundwa cyane ndetse ituma Proffesor Jay akundwa cyane mu Rwanda.

Rafiki twamubajije impamvu iyi ndirimbo atagikunze kuyiririmba mu bitaramo maze asobanura ko biterwa n’ibihe u Rwanda rurimo bitari byiza mu bijyanye na ruhago.

Ati, “Indirimbo yanjye ni nziza kandi abantu benshi barayikunze ariko kuyiririmba u Rwanda rutari mu bihe byiza bya ruhango numva ubutumwa butaryohera abayumva kuko kera habagaho itsinzi amakipe agatsinda akazana ibikombe ariko ubu bisa nkibyahindutse”.

Uretse indirimbo ateganya gukorana na Proffesor Jay, Rafiki ari mu mishinga itandukanye yo gukorana n’abandi bahanzi ku ikubitiro akaba yatangiranye na Uncle Austin.

Rafiki ni umwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika bari mu irushanwa rya PGGSS ya 5 ndetse akaba ari inshuro ye ya kabiri aryitabiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .