00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafiki yakomerekejwe n’icyuma gitanga umuyaga

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 8 October 2012 saa 05:06
Yasuwe :

Ubwo yari mu gitaramo cyo gushyigikira ikigega Agaciro mu ishuri rya Academy Secondary School, Rafiki yuriye ajya aho baririmbira ashyushya abafana maze akomeretswa ku ijisho n’icyuma gitanga umuyaga (Ventilateur).
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Rafiki uzwi ku izina rya Hamza yabwiye Radio Isango star ko nk’uko asanzwe abigenza akurira ibintu biba biri hafi y’aho babyinira (stage), Rafiki yuriye ameza maze ahita akomeretswa hafi y’ijisho n’icyuma gitanga umuyaga.
Nyuma y’iyo mpanuka, (...)

Nyuma y’iyo mpanuka, Rafiki yerekejwe ku bitaro maze aradodwa ndetse abasha no gusubira iwe muri iryo joro.

Nk’uko bamwe mu baririmbyi bari bajyanye na Rafiki barimo Ssgt Robert wanamuherekeje kwa muganga, ngo ubu ameze neza.

Rafiki ngo aratangaza ko ashima Imana cyane kuko atakomeretse cyane cyangwa ngo icyo cyuma gifate ijisho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .