00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 20 May 2013 saa 08:37
Yasuwe :

Nitwa Rafiki Mazimpaka nkaba nzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Rafiki, ndi mwene Tuganishuri Rubango na Françoise Balinda, navutse mu 1984 , mvukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndi uwa mbere mu muryango w’abana batanu, nkaba ndi Umunyarwanda, kuri ubu ntuye mu Kagarama, akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali. Amashuri abanza nayize i Goma muri RD Congo, ayisumbuye nyiga muri CGFK (College George Fox de Kagarama).
Rafiki n’ubuhanzi
Natangiye muzika kera kuko aho nigaga mu (...)

Nitwa Rafiki Mazimpaka nkaba nzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Rafiki, ndi mwene Tuganishuri Rubango na Françoise Balinda, navutse mu 1984 , mvukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndi uwa mbere mu muryango w’abana batanu, nkaba ndi Umunyarwanda, kuri ubu ntuye mu Kagarama, akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali. Amashuri abanza nayize i Goma muri RD Congo, ayisumbuye nyiga muri CGFK (College George Fox de Kagarama).

Rafiki n’ubuhanzi

Natangiye muzika kera kuko aho nigaga mu mashuri yisumbuye nabaga muri Korali (Choir) y’ikigo, nyuma mu w’2002 nyivamo njya mu itsinda ryo kubyina ryitwaga ‘Hot Side’. Muri iyo minsi, nibwo twahuye na Producer Jay P ankorera indirimbo ya mbere yitwa ‘Igipende’ yasohotse mu mpera za 2004, nyuma yaho haza ‘Igikosi’, n’izindi.

Ndirimba injyana ya Coga (Kinyarwanda Dancehall,) ari nanjye wayizanye. Ni yo mpamvu nitwa “Umwami wa Coga Style”. Nashyize hanze album ya mbere yitwa ‘Ica mbere’ iriho indirimbo 12 ku italiki ya 4 Ukwakira 2008.

Jye nakuze nkunda muzika, nkemera injyana ya Reggae na Lumba. Ubu nkunda injyana ya Coga kuko ari injyana nyarwanda y’umwimerere kandi ijyanye n’igihe.
Nakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Miss Jojo, Miss Chanel, Professor Jay, Chameleon, Washington, Youth Wave n’abandi.

Nabashije gutwara Pama Award (Pan African Music Awards) inshuro ebyiri muri 2007 na 2008 muri Uganda. Natumiwe mu bitaramo bitandukanye m’u Rwanda no mu mahanga nko muri Jamaica, RD Congo, Kenya , Uganda n’ahandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .