00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Atakambira Perezida Kagame, Rafiki yatunze agatoki Minisiteri y’Umuco

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 17 August 2015 saa 09:55
Yasuwe :

Rafiki Mazimpaka yatabaje Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ari we abahanzi biringiyemo iterambere ry’imyidagaduro kuko ababishinzwe babarengeje ingohe.

Ubwo yajyaga ku rubyiniro ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya PGGSS5, yashimiye byimazeyo amahoro n’umutekano Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, ashimira abakunzi b’umuziki ibihumbi bari bateraniye aho maze avuga ko abahanzi batakambira Perezida Kagame ngo azamure n’urwego rw’imyidagaduro.

Yagize ati “Twishimira amahoro n’umutekano u Rwanda rumaze kugeraho ,mukwiye kwishimira uruhare mwabigizemo […] Abahanzi turasaba Perezida Kagame kwibuka no kuzamura umuziki wacu kuko ahantu hose baratuzitiye”

Mu kiganiro na IGIHE , Rafiki yavuze ko abahanzi bifuza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ariko batabibasha badafite imikorere myiza n’ubwisanzure .

Yatanze urugero rw’uko mu myiteguro y’iki gitaramo Polisi yahagaritse abasuzumaga ibyuma mu ijoro ryo kuwa 14 Kanama 2015 bakabisuzuma ku munsi w’igitaramo.

Ati “Navuze nti turatakambira Perezida wa Repubulika, abakora imyuga yindi barakora,abanyonzi baranyonga ni twebwe abahanzi dusigaye tubangamiwe n’ibibazo birimo ibyo gufungirwa ibitaramo”

Rafiki avuga ko Perezida wa Repubulika nabibuka akabafasha nabo bazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse ngo babonye ubushobozi bakanahabwa rugari mu gukora ibitaramo hari icyo bakongera ku ngengo y’imari igihugu gikoresha buri mwaka.

Ati “Imyidagaduro ihari dukora neza. Njye nemera ko abahanzi dukora neza, 30% ibura ku ngengo y’Imari twe twayuzuza”

Abahanzi bakunze kuvugwaho guha agaciro umuco mutirano ndetse no kutaririmba ubutumwa bwahindura benshi. Kuri iki Rafiki yavuze ko ari uburenganzira bwa muntu ibyo buri wese yabibazwa ku giti cye.

Mu Kiganiro na IGIHE umuhanzi Rafiki ashize amanga yavuze ko Minisiteri y’Umuco wa Siporo ntacyo imariye abahanzi kuko ariyo yakabaye ibavugira.

Ati “Minisiteri ntacyo itumariye njyewe ndabikubwiza ukuri[ …]ntacyo itumariye,iyo iza kuba ifite icyo itumariye ntabwo umuziki wakabaye ufungwa ikicecekera ntigire nicyo ibivugaho”

Yakomeje agira ati“Turamutabaza kuko abandi bose batwirengagije,Umujyi wa Kigali waratwirengagije ntacyo ukora ngo urubyiruko rwidagadure ,rwiteze imbere niyo mpamvu dutakambira umubyeyi wacu ngo natugoboke”

Rafiki yatakambiye Perezida Kagame amusaba ko yavuganira abakora umuziki kuko nta bwinyagamburiro bafite

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne aheruka gutangaza ko impamvu iyi Minisiteri idafasha abahanzi ari uko batishyira hamwe kuko nta muntu wafasha umukinyi ubwe ahubwo afasha ikipe yose hamwe.

Perezida Kagame nawe aherutse kuvuga ko u Rwanda rutazatezwa imbere n’abantu bamwe bakora cyane ahubwo ruzatezwa imbere no gukorera hamwe.

Rafiki avuga ko abahanzi badashobora kwishyira hamwe kuko bigorana kwishyira hamwe kuko umuhanzi n’abafana be naryo riba rimeze nk’ishyirahamwe.

Rafiki yatahanye umwanya wa 9 muri iri rushanwa

Uko iki gitaramo cyagenze:

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .