00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafiki yiyemeje kwishyura amadeni afite mu gasozi yose

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 June 2014 saa 10:18
Yasuwe :

Mazimpaka Rafiki benshi bazi ku izina rya Coga kubera uburyo akoramo umuziki we ahamya ko uyu mwaka ugomba kurangira amaze gushyira hanze ibikorwa yemeye kugeza ku bafana be harimo ibitaramo no gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Nk’uko yabitangaje mu mezi make ashize, Rafiki agiye gukorana indirimbo na Professor Jay baheruka gukorana mu mwaka wa 2008 iyo bise Igikosi. Byari biteganyijwe ko iyi ndirimbo bayikora muri Kamena 2014 ntibyakunda kubera impamvu (...)

Mazimpaka Rafiki benshi bazi ku izina rya Coga kubera uburyo akoramo umuziki we ahamya ko uyu mwaka ugomba kurangira amaze gushyira hanze ibikorwa yemeye kugeza ku bafana be harimo ibitaramo no gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Nk’uko yabitangaje mu mezi make ashize, Rafiki agiye gukorana indirimbo na Professor Jay baheruka gukorana mu mwaka wa 2008 iyo bise Igikosi. Byari biteganyijwe ko iyi ndirimbo bayikora muri Kamena 2014 ntibyakunda kubera impamvu zitaturutse kuri Rafiki.

Ati, “Natinze kujya muri Tanzania kubera ibitaramo nari mfite mu Rwanda muri iyi minsi ariko bisa n’ibigeze ku musozo. Bitarenze iki cyumweru byose nzaba namaze kubirangiza ubundi ntegure urugendo rwanjye muri kiriya gihugu. Umugambi twamaze kuwunoza, gahunda zose ziri ku murongo, igisigaye ni ukujyayo tugakora iyo ndirimbo.”

Imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye Rafiki aterekeza muri Tanzania muri uku kwezi, ni ukubera imikino y’igikombe cy’Isi ihugije benshi muri iyi minsi ndetse by’umwihariko uyu mugenzi we Professor Jay akaba afite ibitaramo ari gukorana na bagenzi be bo muri Tanzania bise Kilimanjaro Tour.

Rafiki ati, “Ntabwo nari kujyayo ntararangiza ibyo bitaramo ariko na bo muri Tanzania, Professor Jay yambwiye ko hari Tour bafite ya Kilimanjaro kuburyo kubifatanyiriza hamwe byari kugorana cyane. Icyo ntegereje ni uko imikino y’igikombe cy’Isi irangira ngahita njyayo. Burya muri iki gihe benshi baba bahugiye kuri iyi mikino kuburyo kuvangamo ibindi bikorwa bigirana cyane. Imikino ikirangira nzahita ngenda.”

Nubwo atabashije kujya muri Tanzania gukorana indirimbo na Professor Jay muri uku kwezi kwa Kamena, Rafiki arizeza abafana be ko imyenda yose abafitiye agomba kuyirangiza bitarenze uyu mwaka.

Rafiki na Professor Jay bagiye gukorana indi ndirimbo

Ati, “Niyemeje kurangiza uyu mwaka imyenda yose mfitiye abafana ndangije kuyishyura. Nari nabemereye gukora iyi ndirimbo na Professor Jay, hari n’indi ndirimbo mfite muri studio yitwa Kuki rubabaza. Izi zombi ngomba kurangiza uyu mwaka nzishyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kugira ngo ibyo nemereye abafana n’ibyo bansabye mbyuzuze neza”

Aba bahanzi Professor Jay na Rafiki bazafatanya kwishyura iyi ndirimbo haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .