00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Washington na Rafiki basohoye indirimbo yitiranwa n’umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 July 2012 saa 10:53
Yasuwe :

Utunganya indirimbo akaba n’umuhanzi Washington, ukorera mu Rwanda no muri Uganda, yakoranye indirimbo n’umuhanzi Rafiki uririmba mu njyana ya Coga indirimbo yo mu njyana ya Coga-Reggae yitwa “Alliony”.
Iri zina rizwi cyane mu Rwanda kuko risanzwe rikoreshwa n’umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat witwa Allioni. Uyu muhanzi byagiye bivugwa ko yaba akundana na Producer Washington, wahisemo kwita indirimbo ye nshya na Rafiki izina Alliony.
Mu kiganiro Rafiki yagiranye na IGIHE, yavuze ko iri (...)

Utunganya indirimbo akaba n’umuhanzi Washington, ukorera mu Rwanda no muri Uganda, yakoranye indirimbo n’umuhanzi Rafiki uririmba mu njyana ya Coga indirimbo yo mu njyana ya Coga-Reggae yitwa “Alliony”.

Iri zina rizwi cyane mu Rwanda kuko risanzwe rikoreshwa n’umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat witwa Allioni. Uyu muhanzi byagiye bivugwa ko yaba akundana na Producer Washington, wahisemo kwita indirimbo ye nshya na Rafiki izina Alliony.

Mu kiganiro Rafiki yagiranye na IGIHE, yavuze ko iri zina ryatanzwe na Producer Washington bafatanije kwandika no kuririmba iyi ndirimbo. Rafiki avuga ko yemeye ko iyi ndirimbo yitwa ityo kuko ari izina ry’umukobwa. Akavuga ko barihisemo kugira ngo ribe nk’izina rihagarariye umwali w’imico myiza w’u Rwanda.

Yagize ati: ”Impamvu twayise Alliony ni igitekerezo cya Washington yifuzaga ko twaririmba izina ry’umukobwa w’umunyarwandakazi, rero twaririmbye izina ry’umukobwa w’umunyarwandakazi. Navuga ko ari izina ry’umukobwa rihagarariye andi mazina y’abakobwa kuko buri zina ry’umukobwa wese ntiwarivuga mu ndirimbo.”

Producer Washington i bumoso, Allioni hagati na Rafiki

Tumubajije niba nta rujijo byazateza na cyane ko hashize igihe gito bivugwa ko Producer Washington yaba akundana n’umuhanzi Allioni, Rafiki yavuze ko ntacyo bizateza. Gusa yongeraho ko kumukunda nabyo nta kibazo kibirimo. Yagize ati: ”Nawe kumukunda ntabwo bibujijwe, kumukunda nta kibazo.”

Aganira na IGIHE ku murongo wa telefone ye igendanwa, Allioni, uheruka gukorana indirimbo ‘Impinduka’ na Producer Washington, yavuze ko iyo ndirimbo atarayumva. Avuga ariko ko yabwiwe n’inshuti ze ko Washington na Rafiki baririmbye indirimbo yiswe “Alliony”, ndetse ko banayumvise.

Allioni avuga ko adakundana na Producer Washington, aho yahamije ko hagati yabo igihari ari uko amutunganyiriza indirimbo gusa.
Yagize ati: “Oya, ntabwo dukundani ni producer wanjye gusa.”

Iyi ndirimbo yakorewe muri Studio Big Town ya Bac-T yumvikanamo amagambo y’urukundo, Washington na Rafiki baba babwira umukobwa bagira bati:”Alliony we, ni iki umutima wawe umpishiye? Because I love you, I love you (ndagukunda ndagukunda).”

Gusa imyandikire y’iyi ndirimbo iherwa na ‘Y’ itandukanye ho gato n’uko izina rya Allioni ryo riherwa na ‘I’ nk’uko nyir’ubwite asanzwe aryandika.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Alliony By Rafiki Ft Washington

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .