Imirimo yo kubaka ubu busitani yatangiye mu Ukwakira mu 2023. Yakozwe havugurura aya masangano y’imihanda, ashyirwamo inzira ishobora gukoreshwa n’abari muri siporo, intebe abantu bashobora kuruhukiramo bafata akayaga, ubwiherero n’ibindi.
Ni ubusitani bwakozwe mu rwego rwo kongera ahantu abatuye Umujyi wa Kigali bashobora kuruhukira. Bwubatswe hafi y’ihuriro ry’imihanda ya Kimihurura, ku biro bya Minisitiri w’Intebe, ibya Minisiteri ya Gisirikare, Iy’ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.
Amafoto y’ubwiza bw’ubu busitani
Amafoto: Guverinoma y’u Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!