Uyu muraperi udakunze gutangaza amakuru menshi yerekeranye n’ubuzima bwe bwite yahishuriye abakunzi be ko yiteguranye ibyishimo byinshi byo kwibaruka imfura ndetse atangaza n’izina bamaze kwita umwana.
Abinyujije kuri Instagram yagize ati “Ni umunyamuryango mushya mu Bisumizi, ni umuhungu azitwa Eltad imfura ya Agasaro na Gatsinzi.”
Uyu mwana w’umuhungu wamaze guhabwa izina rya ‘Eltad’ azaba ni imfura ya Gatsinzi n’Agasaro Nadia ndetse batangiye kwerekana ibyishimo batewe n’umuntu mushya bitegura kwakira mu muryango wabo.
Riderman yirinze kugira icyo atangaza ku itariki cyangwa igihe nyacyo uyu mwana azagerera ku Isi.
Riderman na Miss Agasaro Nadia batangaje ko biteguye kwibaruka mu gihe cya vuba nyuma y’amezi abiri ashize barushinze. Basezeranye imbere y’Imana ku itariki ya 16 Kanama 2015.
Miss Agasaro Nadia witegura kwibaruka, ni we Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya umwaka wa 2015. Agiye kubyara agifite iri kamba ndetse ubuyobozi bw’ishuri ntibwarimwambuye cyangwa ngo rimusimbuze undi.
TANGA IGITEKEREZO