Riderman na Miss Agasaro Nadia basezeranye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015.
Bemeranyije kuzabana gikristu nyuma y’uko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ari naho bazatura.
Gusezerana imbere y’Imana byabaye kuri iki Cyumweru muri Paruwasi ya Kicukiro, hari inshuti, abavandimwe bo mu miryango yombi, bamwe mu bakoranye umuziki na Riderman kuva agitangira kugeza ubu. Nyuma , abatumiwe bakiriwe mu busitani buri haruguru y’Akarere ka Kicukiro.
Mukasine Asnah wakundanye na Riderman imyaka umunani bagatandukana mu minsi ntiyatashye ubu bukwe nk’uko yari yarabyiyemeje. Benshi wasangaga bararanganya amaso mu batumirwa gusa nta sura ya Asnah yigeze ihagaragara nubwo yari yavuze ko yumva adakwiye kuzasiba ubu bukwe.
Riderman yafatanyije na Urban Boyz kuririmbira Agasaro Nadia indirimbo yitwa ’Till I Die’ aho uyu muraperi yaririmbaga ya magambo y’urukundo agize iyi ndirimbo akinjizamo izina ry’umugore we amuhamiriza ko bazakundana kugeza igihe Isi izashirira.
Hari abandi bahanzi baririmbiye abageni barimo King James, Christopher, Hope Irakoze n’abandi.
Amafoto: Bizimana Jean
TANGA IGITEKEREZO